Umuryango w’umunyamakuru Theoneste Nsengimana urasaba inzego zibishinzwe mu Rwanda kubabwira aho aherereye nyuma y’aho bamaze iminsi bajya kumusura muri gereza afungiwemo, bakamubura.
Mu muryango we bakeka ko intandaro yaba ari baruwa yashyizweho umukono n’umunyamakuru Theoneste Nsengimana bigaragara ko yandikiye ubutegetsi bwa gereza ya Nyarugenge I Mageragere imufunze.
Yabusabaga uruhushya rwo kujya gukusanya imikono y’abamushyigikira, kugirango atange kandidatire ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora y’uyu mwaka.
Umugore we Chantal Umwali yahamirije Ijwi ry’Amerika ko iyo baruwa igaragara ku rupapuro rwo mu ikayi ntoya y’utuzu n’umukono w’ikaramu y’ubururu ari umwimerere.
Umwali avuga ko umugabo we yari yanditse amabaruwa abiri: imwe yageneye gereza n’iyo yahaye umugore we. Gusa agashimangira ko iyo yageneye gereza yahise iyirigisa.
Hari indi baruwa umugore wa Nsengimana yandikiye minisiteri y’ubutabera n’izindi nzego bakorana asaba ko umugabo we yarenganurwa. Muri iyi baruwa yanditse mu kwezi gushize kwa Gatanu, avuga ko kumufungira umugabo mu gihe gisaga imyaka ibiri hatagaragazwa ibyo aregwa ngo abashe kubyireguraho byamugizeho ingaruka zikomeye.
Umwali ashingira kui izo baruwa nka nyirabayazana wo kuba atazi aho umugabo we aherereye.
Mu gushaka kumenya iby’irengero ry’umunyamakuru Theoneste Nsengimana, Ijwi ry’Amerika yahamagaye Madamu Therese Kubwimana uvugira urwego rw’amagereza mu Rwanda. Ntiyitabye telefone y’Ijwi ry’Amnerika ntiyanasubiza ubutumwa bugufi twamwoherereje ku rubuga rwa WhatsApp.
Umugore wa Nsengimana we yabwiye Ijwi ry'Amerika ko yabwiwe n'ubuyobozi bw'amagereza ko umugabo we hari ibindi bihano arimo muri gereza, ko azamubona ari uko abirangije.
Iyo umuvugizi w’urwego rw’amagereza mu Rwanda aza kwitaba ibiganiro byacu, twari kumubaza ku bwoko bw’amakosa bahaniye Nsengimana.
Theoneste Nsengimana ni umuyobozi w’ikinyamakuru Umubavu.com cyo kuri murandasi ndetse na Umubavu TV Online yo ku muyoboro wa YouTube.
Aregwa ibyaha byo gutangaza impuha no kuba mu mutwe w’abagizi ba nabi.
Forum