Uko wahagera

Ishyaka rya ANC Rikomeye Kuri Cyril Ramaphosa


Umunyamabanga mukuru wa ANC Fikile Mbalula
Umunyamabanga mukuru wa ANC Fikile Mbalula

Ishyaka ANC rimaze imyaka 30 ku butegetsi muri Afurika y’Epfo ryemeye ko ryacisijwe bugufi n’ibyavuye mu matora aheruka kuba muri icyo gihugu ariko ryemeza ko ritazakura Perezida Cyril Ramaphosa ku buyobozi bwaryo ngo ribona uko ryifatanya n’irindi mu ihuriro risangiye ubutegetsi.

Amwe mu mashyaka ahanganye na ANC yari yavuze ko kugirango yemere gusangira imyanya na yo ar'uko perezida Ramaphosa yakurwa ku buyobozi bw'iryo shyaka. Ariko Fikile Mbalula umunyamabanga mururu wa ANC yavuze ko itabikozwa.

Nyuma y’itangazwa burundu ry’ibyavuye mu matora ku mugoroba wo ku cyumweru, amashyaka yitabiriye amatora asigaranye ibyumweru bibiri gusa ngo yumvikane mbere y’uko inteko ishinga amategeko itora umukuru w’igihugu.

Abaturage barakajwe n’ibura ry’akazi, ubusumbane, n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi babyerekaniye ku rupapuro rw’itora ryahungabanyije umurage wasizwe na nyakwigendera Nelson Mandela.

ANC yabonye amajwi 40 ku ijana ivuye kuri 57.5 mu mwaka wa 2019. Bivuze ko iri shyaka noneho rigomba gusangira n’andi ubutegetsi.

Forum

XS
SM
MD
LG