Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi muri Kongo urashinja ingabo za Leta FARDC n’iz’umuryango w’ibihugu byo mu majyepfo y’Africa, SADEC, kwica abasivili 10 zikoresheje imbunda za rutura n’amabombe mu nkengero z’umujyi muto wa Sake, muri teritware ya Masisi mu ntara ya Kivu ya ruguru. Ni nyuma y’imirwano ikaze yabereye muri ako gace ku wa kane no kuri uyu wa gatanu.
Muri itangazo ryashyizweho umukono na Bwana Lawrence Kanyuka umuyobozi ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri M23 avuga ko ibyo bibombe byaguye ku basivile mu nkengero za Sake mu nsisiro ziherereye ku muhanda uva Sake ugana Kitshanga muri teritware ya Masisi ahamaze iminsi habera imirwano ikaze.
Muri iryo tangazo kandi ubuyobozi bwa M23 buvuga ko ingabo zabo zabashije gusandaguza ibimodoka by’intambara bine bya FARDC n’iz’umutwe wa SADC. Izo zari zitwaye imbunda za rutura n’ibindi bikoresho bitandukanye bya gisirikare.
M23 ishinja leta ya Kishasa ibinyujije mu gisirikare cyayo FARDC gushyira imbunda za rutura mu baturage ndetse no mu nkambi z’abakuwe mu byabo mu mujyi wa Goma no mu bice biwuzengurutse. Kuri M23 ibyo bikaba ari ukutubahiriza uburenganzira bw’abasivile cyane muri iki gihe cy’intambara.
Majoro Willy Ngoma umuvugizi wa gisirikare wa M23 yabwiye ijwi ry’Amerika ko ingabo za Kongo zidahwema gutera ibisasu mu baturage zikabyitirira M23. Uyu yongeyeho ko M23 ifite umugambi wo kurangiza intambara ku buryo budasubirwaho no guhashya abayirwanya ari bo FARDC n’ingabo za SADC.
Ariko ibivugwa na M23 biterwa utwatsi n’igisirikare cya Kongo FARDC.
Koloneli Guilaume Ndjike Kaiko umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Kivu ya ruguru avuga ko M23 ariyo yateye ibisasu ma basivile baturiye santare ya Sake no mu nkengero zayo. Mu kiganiro yahaye ijwi ry’Amerika Bwana Kaiko ntabwo yatanze umubare nyakuri w’abapfuye. Ahamagarira abaturage kwirinda ibihuha.
Kolonel Kaiko akomeza avuga ko ubu ingabo za SADC zatangiye kurwanya M23 ku mugaragaro ifatanyije n’ingabo za Kongo. Izo ngabo zari zaraje mu butumwa bwo guhashya M23 ariko kugeza ubu zikaba zitari zagatangiye intambara ku mugararo.
FARDC yemeza ko ibirindiro byayo birinzwe neza kandi ko M23 itigeze ibibakuramo kuva aho imirwano yatangiriye mu nkengero za Sake.
M23 nayo ikomeje kugenda yerekana ko itigeze na gato iva mu birindiro byayo ahubwo ko yabashije kwirukankana ingabo za leta n’izindi zibafasha.
Ahandi imirwano yakomereje ni mu gace ka Rutshuru aho M23 yatangije ibitero byerekeraga mu gace ka Kanyabayonga mu teritware ya Lubero.
M23 yatangaje ko yabashije kwigarurira aka gace kari ku mupaka wa Rutshuru na Lubero ariko aya makuru aranyomozwa na FARDC. Kuba ingabo za SADC zatangije ibikorwa by’intambara hamwe na FARDC birimo kuvugwaho bitandukanye mu baturage ndetse n’abanyapolitike bo mu burasirazuba bwa Kongo. Aba ba babona ko ibi ari uguta igihe ndetse no kwizeza ibitangaza abanyekongo bari mu nkambi z’impunzi mu mujyi wa Goma no mu teritware ya Nyiragongo.
Forum