Uko wahagera

Inteko y'Abaturage Muri Leta Ya New York Ntirafata Icyemezo Ku Rubanza Rwa Trump


Donald Trump hanze y'urukiko rw'I Manhattan
Donald Trump hanze y'urukiko rw'I Manhattan

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, abaturage 12 bagize, Jury, urukiko rwa rubanda, iburanisha Donald Trump i New York, mu burasirazuba bw’igihugu, bakomeje umwiherero wabo kuri uyu wa kabiri.

Aba baturage ni abagabo barindwi n’abategarugoli batanu. Batangiye gusuzuma urubanza rwose kuri uyu wa gatatu. Bashoje umunsi wa mbere nyuma y’amasaha arenga ane bataragera ku mwanzuro.

Muri ayo masaha ane basabye umucamanza Juan Merchan wo ku rwego rwa leta ya New York, ukuriye urubanza, kubumvisha ibice bimwe na bimwe by’ubuhamya bw’abatangabuhamya babiri b’ubushinjacyaha n’amwe mu mabwiriza ye y’uko bagomba kwitwara mu mwiherero.

No kuri uyu wa kane, bagisubukura umwiherero wabo, bongeye gusaba umucamanza na none kubasomera amwe mu mabwiriza ye.

Ibi byose biba hari ababuranyi n’urukiko bonyine gusa. Nta wundi muntu wemerewemo.

Ntawe uzi igihe Jury izafatira umwanzuro wayo. Igomba kwemeza niba uregwa ari umwere cyangwa niba ari umunyabyaha. Niramuka imuhamije ibyaha, umucamanza ni we uzamufatira ibihano.

Jury yagiye mu mwiherero yari imaze ibyumweru bitanu yerekwa ibimenyetso inumva abatangabuhamya. Umushinjacyaha yazanye abatangabuhamya 20, naho abavoka ba Donald Trump bo bazana babiri.

Trump akurikiranyweho ibyaha 34 bituruka ku madolari 130,000 umushinjacyaha amurega ko yahonze umugore witwa Stephanie Clifford, ariko uzwi cyane cyane ku mazina ya Stormy Daniels, mu 2016.

Icyo gihe Trump yiyamamarizaga bwa mbere umwanya w’umukuru w’igihugu. Umushinjacyaha yemeza ko Trump yangaga ko Daniels yamutamaza ku karubanda ko bigeze kuryamana.

Umushinjacya asobanura ko byari uburyo bwo kubuza rubanda kumenya amakuru mabi kuri Trump. Kuri uyu mushinjacyaha, byari bigamije “kuyobya no gushimuta” amatora.

Donald Trump byose arabihakana. Ariko ibyaha bimuhamye ashobora guhanishwa kugera ku myaka ine y’igifungo cyangwa se isubikagihano. Ashobora kujurira.

Ariko ibi byose ntibyamubuza kwiyamamariza amatora ya perezida wa Repubulika ateganijwe tariki ya Gatanu yo kwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka wa 2024.

Forum

XS
SM
MD
LG