Uko wahagera

Prezida Faye Mu Rugendo Rwo Kunoza Umubano Hagati Ya Senegali Na Mali


Prezida Bassirou Diomaye Faye
Prezida Bassirou Diomaye Faye

Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Senegali yakoreye urugendo rwe rwa mbere mu bihugu bya Mali na Burukina Faso mu rwego rwo gukomeza umubano n’ibi bihugu byikuye mu muryango w’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika, CEDEAO.

Mu kwezi kwa mbere, ibihugu bitatu ari byo Mali, Burukina Faso, na Nijeri ni bwo byatangaje ko bivuye muri CEDEAO.

Uru rugendo, ni rwo rwa mbere akoreye mu bihugu bya Mali na Burukina Faso byakozwemo kudeta n’abasirikare. Ibi bihugu byifuza gukora urunani rwabyo ukwabyo, byise ihuriro ry’ibihugu byo muri Sahel.

Ibinyamakuru byo muri Mali byatangaje kuri uyu wa kane ko Faye yagezeyo agahita ajya kugirana ibiganiro na Koleneri Assimi Goita, uyoboye igihugu. Uru rugendo rubaye urwa cumi akoreye hanze y’igihugu kuva ageze ku butegetsi.

Itangazo ryasohowe n’ibiro bya Diomaye Faye, ryavuze ko ingendo nyinshi amaze iminsi akorera mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika zigamije gushimangira umubano w’igihe kirekire, ubucuti n’ubufatanye burangwa hagati y’ibihugu byombi.

Akimara kurahira, abaye perezida mu byumweru bike bishize, Faye yasezeranije kuzakora ibishoboka byose akagarura Mali, Burukina Faso na Nijeri mu muryango wa CEDEAO, ibi kandi yanabisabwe na Perezida wa Gana Nana Akufo-Addo mu rwego rwo kureba ko yafasha gukemura amakimbirane arangwa muri ibi bihugu.

Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, Diomaye Faye yari yagiye muri Gineya, igihugu nacyo cyakozwemo kudeta muri 2021 ahura na Jenerali Mamady Doumbouya.

Forum

XS
SM
MD
LG