Perezida wa Togo, Faure Gnassingbe, yiteguye kuba perezida w’inama y’abaminisitiri, umwanya washyizweho n’itegeko nshinga rishya, uzamwemerera kwongera igihe ku buyobozi amazeho imyaka 19.
Igika gishya cyemejwe mu kwezi kwa gatatu cyashyizeho gahunda y’ubutegetsi bw’inteko ishinga amategeko, kinagena uruhare rwa perezida w’inama y’abaminisitiri, bazaba bafite ububasha busesuye bwo gukemura ibibazo bya guverinoma.
Minisitiri w’abakozi ba Leta, Gilbert Bawara, kuri televiziyo yavuze ko Gnassingbe yagenwe n’ishyaka riri ku butegetsi rya UNIR nk'umukandida wabo ku mwanya wa perezida w’inama njyanama.
Mu ntangiriro z'uku kwezi, ishyaka rya UNIR rya Gnassingbe ryatsindiye imyanya myinshi mu matora y’abadepite ataravuzweho rumwe.
Bawara yagize ati: "Ishyirwaho rya perezida w’inama njyanama, ni ibintu byikora, kubera ko Itegeko Nshinga rivuga ko ari perezida w’ishyaka rya politiki cyangwa urugaga, rufite ubwiganze mu nama nkuru y’igihugu, ushyirwa muri uwo mwanya.
Togo yagize imyaka myinshi yo kurwanya ubutegetsi bw’umuryango wa Gnassingbe. Perezida yatowe bwa mbere mu 2005 asimbuye se, Gnassingbe Eyadema, wafashe ubutetsi muri kudeta yo mu 1967.
Muri 2019, ivugurura ry'itegeko nshinga ryahaye inzira Gnassingbe yo gutegeka kugeza 2030.
Niba atowe ku mwanya mushya ukomeye wa perezida w’inama y’abaminisitiri, nta manda ntarengwa, hakurikijwe itegeko nshinga rishya. Mu igisa ahanini nk’umuhango, perezida atorerwa imyaka ine, ishobora kwongerwa incuro imwe. (Reuters)
Forum