Uko wahagera

Canada Ishobora Gutanga Viza Ibihumbi 5 ku Banyagihugu ba Gaza


Canada yavuze ko ishobora gutanga viza 5,000 z’agateganyo, ku banyagaza bafite imiryango muri Canada. Ni muri programu idasanzwe ku bantu baba mu ntara yayogojwe n’intambara, bafite bene wabo muri Canada. Ibi ni mu rwego rwo kubategurira kuzava muri Gaza mu bihe biri imbere, igihe bizaba bishoboka.

Uyu mubare uje wiyongera kuri viza 1,000 zatanzwe muri iyo programu idasanzwe kuri Gaza, yatangajwe mu kwezi kwa 12, nk’uko bigaragara mw’itangazo rya minisiteri ishinzwe abinjira n’abasohoka. Iryo tangazo rivuga ko abantu benshi bagaragaje ubushake.

Rirangira riti: “Mu gihe kuva muri Gaza, ubu bidashoboka, ibintu bishobora guhinduka igihe icyo aricyo cyose”. Minisitiri ushinzwe abinjira n’abasohoka, Marc Miller, yakomeje agira ati: “Muri uku kwongera umubare, tuzaba twiteguye gufasha abantu, uko ibintu bizaba bihindutse”.

Uyu muminisitiri, mbere yari yavuze ko kuva muri Gaza biruhije cyane, kandi ko byaterwa n’uko Isiraheli ibyemeye.

Muri kimwe mu bitero biheruka, umuriro wakongejwe n’ibitero by’indege za Isiraheli, wahitanye abantu 45 bari mu mahema mu mujyi wa Rafah w’intara ya Gaza. Abayobozi babivuze kuri uyu wa mbere, bituma batakambira abategetsi kw’isi yose.

Miller yavuze ko Canada yasangiye n’abayobozi bo mu ntara ya Gaza, amazina y’abaturage baho batoranyijwe mu ijonjora rya mbere, kugirango bazemererwe kuhasohoka. Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Isiraheri na Misiri, bifite akamaro kanini mu bikorwa by’iyi programu, yo guhuriza imiryango muri Canada. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG