Prezidansi y’Amerika yatangaje ko ministri w’ingabo wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Lloyd Austin, azahura na mugenzi we w’Ubushinwa, Dong Jun, kuganira ku byerekeye intambara itutumba hagati y’Ubushinwa n’ikirwa cya Tayiwani.
Ni ikimeyetso kigaragaza ko Amerika ishyigikiye perezida mushya wa Tayiwani Lai Ching-te
Prezidansi y’Amerika yavuze ko Lloyd Austin na Dong Jun bazahura mu gihe bazaba bitabiriye inama ngaruka mwaka yiswe Shangri-La Dialogue, ihuza abategetsi ku rwego rw’isi barebwa n’umutekano.
Mu cyumweru gishize, Ubushinwa bwagotesheje Tayiwani amato y’intambara n’indege za gisirikare mu rwego rwo gupima imbaraga zabwo zo kwigarurira icyo kirwa budahwema kuvuga ko ari icyabwo.
Ni nyuma y’irahira rya Lai Ching-te wavuze ko yiyemeje kurinda ubusugire bwa Tayiwani na demokarasi yayo.
Ibiganiro hagati ya Austin na Dong byari bitegerejwe kuva bavugana kuri telephone mu kwezi kwa kane uyu mwaka. Bwari ubwambere habayeho ibiganiro bihamye hagati y’abakuru b’ingabo b’Amerika n’Ubushinwa mu mezi 18 ashize.
Ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden n’Ubushinwa bumaze igihe bushyize imbere ibiganiro bigamije guhosha umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.
Ni muri urwo rwego ministri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Antony Blinken, yagiriye uruzinduko i Beijing n’i Shanghai mu Bushinwa mu kwezi gushize.
Forum