Uko wahagera

Somaliya: Ingabo z' Ubumwe bw’Uburayi Zabohoje Ubwato


Ingabo z’abarwanya abashimuta amato b’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi babohoje ubwato, babwambuye abakekwaho kuba abayobya amato, ku nkombe za Somaliya.

Izo ngabo zivuga ko ubu ko abantu 17 bakora kuri ubwo bwato butwara ibicuruzwa buriho ibendera rya Liberiya batekanye.

Ubwo bwato bwatewe n’abakekwaho kuyobya amato ku munsi wa kane mu bilometero birenga 700 mu burasirazuba bw’umurwa mukuru wa Somaliya, ubwo bwerekezaga mu majyaruguru.

Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi wavuze ko ingabo zawo zinjiye mu bwato Basilisk, zivuye mu ndege ya kajugujugu mw’ijoro ry’ejo kuwa kane. Mbere yaho, uwo muryango wari wohereje amato yawo y’intambara ya “operation Atalanta”, arinda amato y’ubucuruzi mu nyanja y’Ubuhinde no mu nyanja itukura.

Umwe mu bagabo bakora ku bwato Basilisk wakomerekeye muri icyo gitero cy’abakekwaho kuba ari abayobya amato, yarimo kworoherwa kandi yitaweho n’abaganga.

Abayobya amato ba Somaliya bateje akajagari mu nyanja, hafi y’inkombe z’uburasirazuba bw’Afurika, hagati y’umwaka wa 2008 n’uwa 2018. Byari byatuje kugeza mu mpera z’umwaka ushize, ubwo ibikorwa byabo byatangiye kugenda bigaruka. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG