Uko wahagera

Biden na Trump Barimo Barahiganirwa Amajwi y’Abagore


Prezida Joe Biden na Donald Trump
Prezida Joe Biden na Donald Trump

Mu rwego rw’inkuru zihariye zisobanura ibireba amatora muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yo muri uyu mwaka, abashobora kuba abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu, Joe Biden (wo mw’ishyaka ry’Abedemokarate) na Donald Trump (wo mw’ishyaka ry’Abarepubulikani) barimo barahiganirwa amajwi y’abagore.

Abagore n’abakobwa bageze mu kigero cy’imyaka yo gutora barenze kimwe cya kabiri cy’abaturage bose bari muri icyo kigero. Ni yo mpamvu ntawe ushobora gutsinda amatora batamufashije. Ni yo mpamvu kandi ushaka amajwi yabo agomba kwita ku bibahangayikishije.

Mu matora y’uyu mwaka, ikibazo kiri kw’isonga ni icy’amategeko arengera uburenganzira bwabo bwo gukuramo inda ku bushake n’imyororokere. Kimaze imyaka ibisi cyarafashe intera ndende mu mihanda (abaturage ibihumbi badasiba kwigaragambya), mu nkiko, inteko zishinga amategeko za leta zigize igihugu, no muri gahunda z’abiyamamariza imyanya y’ubutegetsi.

Bamwe mu baturage mu myigaragambyo yo gusaba amategeko arengera uburenganzira bwabo bwo gukuramo inda ku bushake n’imyororokere.
Bamwe mu baturage mu myigaragambyo yo gusaba amategeko arengera uburenganzira bwabo bwo gukuramo inda ku bushake n’imyororokere.

Muri iki gihe, leta zirenga 20 kuri 50, cyane cyane izifite abategetsi bakomoka mw’ishyaka ry’Abarepubulikani, zashyizeho amategeko abuza gukuramo inda mu buryo butandukanye. 14 muri zo zo zibuza rwose guhirahira na gato gukuramo inda, uko byagenda kose. Naho leta ziyobowe n’abakomoka mw’ishyaka ry’Abademokarate zafashe ingamba zo kurengera uburenganzira bwo gukuramo inda. Muri aya matora, leta zimwe na zimwe ndetse zizashyira muri “referendum” uburenganzira bwo gukuramo inda. Twavuga nka Florida (mu majyepfo y’igihugu), Maryland na New York (zombi mu burasirazuba bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika).

N’ubwo ikibazo cy’amategeko arengera uburenganzira bwabo bwo gukuramo inda ku bushake n’imyororokere kiri kw’isonga, si cyo cyonyine giteye impungenge abagore. Kimwe n’abandi baturage bose, iby’ubukungu, ubuvuzi, n’ubwicanyi nabyo biri mu biraje ishinga abaturage ba Leta zunze ubumwe z’Amerika muri uyu mwaka w’amatora.

Kuri Rebecca Jensen wo muri leta ya Minnesota (mu burengerazuba bw’igihugu), Perezida Joe Biden ni we ushobora gufata ibyemezo by’ingirakamaro. Abisigura agira ati: “Ibirebana n’ibidukikije birakomeye cyane. Ubukungu n’ubuvuzi nabyo ni ibibazo bikomeye. Ndi umuforomokazi. Ndacyabona cya Covid aho nkora. Nyamara abantu bahora bavuga ngo twayisohotsemo. Si ko biri! Turacyayirimo. Ndatekereza rero ko kugira muri Maison Blanche umuntu wemera siyanse ari byiza.”

Naho Julie Benb wo muri leta ya Nevada, nayo mu burengerazuba bw’iguhugu, ashaka ko Donald Trump atsindira manda ya kabiri nyuma y’iya mbere yamaze imyaka ine kuva mu 2017 kugera mu 2021. Aragira ati: " Yakoze neza mu by’ubukungu. Nta ntambara yigeze ibaho ari ku butegetsi. Hari umutuzo mu gihugu. Hari amahoro. Twese twari dufite imilimo. Lisanse yari ihendutse. Yari igitangaza pe! Akunda igihugu cye. Ni umuntu mwiza. Afite umuryango mwiza. Tuzamutora, azatsinda."

Mu byo Biden akora kugirango akurure amajwi y’abali n’abategarugoli, yashinze muri Maison Blanche ishami rishinzwe ubushakashatsi ku buvuzi bwabo. Yavuze ati:" Mutekereze ibyo twagezeho mu buvuzi kubera aba bajyanama. Mbere yaho, abagore ntibari bitaweho. Ubushakashatsi bwafashe igihe kirekire cyane kugirango bubagereho.”

Trump nawe akora byose kugirango azabone amajwi y’abagore. We yibanze ku bibazo by’ubwicanyi n’abimukira asigura agira ati: " “Ndahamya ko abagore batuye mu nkengero z’imijyi banshyigikiye ari benshi kuko bakeneye umutekano. Nawe se, babiba imidali, impeta n’imiringa. Babatwarira amasakoshi, amasaha, n’amafaranga yabo. Niba mudashaka abicanyi ko bimukira mu gihugu cyacu, ngo baze babamenere amadirishya, binjire babasahure utwanyu, mugomba gutora ku buryo tujugunya hanze Joe Biden vuba vuba bishoboka n’amabi ashobora gukora.”

Ikigo cy’ubushakashatsi ku ruhare rw’abagore muri politiki cyitwa “Center for American Women and Politics” cyo muri kaminuza ya leta ya New Jersey, State University of New Jersey, mu burasirazuba bw’igihugu, kivuga ko abagore batora mu matora y’umukuru w’igihugu bagenda biyongera kurusha abagabo kuva mu 1980.

Muri uyu mwaka, ari Biden, ari Trump, ni inde uzatwara amajwi yabo kurusha undi? Ikizwi ni uko mu matora aheruka mu 2020, Biden yarushije Trump amajwi y’abagore 11% nk’uko ikigo cy’ubushakashatsi Pew Research Center cya hano i Washington D.C. cyabigaragaje. (VOA, AP)

Kanda hasi wumve ibindi kuri ino nkuru yateguwe n'Umumenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika Thomas Kamilindi.

Biden na Trump Barimo Barahiganirwa Amajwi y’Abagore
please wait

No media source currently available

0:00 0:04:49 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG