Umuyobozi w'ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije Frank Habineza aratangaza ko namara gutsinda amatora azagarura umubano mwiza w'u Rwanda n'ibihugu bituranyi.
Habineza aravuga ko azavana abanyarwanda mu kubaho bikanga ibitero by'ibihugu bituranyi nk'uko biriho ubu. Ibi yabitangaje nyuma yaho yari amaze gushyikiriza Komisiyo y’igihugu y’amatora kandidature ye.
Depite Fank Habineza abaye uwa kabiri watanze inyandiko zimwemerera kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu kwezi kwa karindwi. Ku cyicaro cya Komisiyo y’Amatora mu mujyi wa Kigali, habineza yari aherekejwe na bamwe mu barwanashyaka be barimo n’abaje baturutse mu ntara.
Mu byangombwa bisabwa, Habineza yabuzemo bibiri birimo icyemezo kigaragaza ko yaretse ubundi bwenegihugu n’ibaruwa yandikiwe komisiyo y’amatora isaba kuba umukandida.
Habineza wigeze kugira ubwenegihugu bwa Suwede yabwiye Komisiyo ko yari yaraburekuye mu mwaka wa 2017, bityo ko atumvaga indi mpamvu yo kongera gutanga ibyangombwa.
Kuri Komisiyo y'amatora, iki cyangombwa kigomba gutangwa igihe cyose umukandida yiyamamaza. Perezida wa Komisiyo y’amatora Madame Oda Gasinzigwa, yasabye Frank Habineza kwihutira kubitanga mu gihe cyose hazaba hataratangazwa urutonde rw’abemerewe guhatana.
Nyuma yo gutanga ibyangombwa, Frank Habineza yabwiye itangazamakuru ko afite ikizere cyo kuzatsinda amatora kuri iyi nshuro. Uyu mudepite yasobanuye ibyo azibandaho namara gutorwa birimo ibigendanye no kubana neza n’amahanga.
Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije Green Party ryongeye kwiyemeza gutanga umukandida waryo ,mu gihe andi arimo n’amaze igihe avutse yamaze gutangaza ko azashyigikira Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi , ayo arimo ishyaka rya PSD, PL ndetse na PDI.
Si ubwa mbere Habineza agiye guhatana mu matora y’Umukuru w’igihugu kuko mu matora ya 2017 yatsinzwe ku majwi 0,48%. Urutonde rw’abakandinda Perezida bemejwe ruzashyirwa ahagaragara tariki 14 z’ukwezi gutaha 2024, ku rubuga rwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.
Fyonda hasi wumve ibindi kuri ino nkuru ya Assumpta Kaboyi.
Forum