Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Kongo, cyatangaje ko cyaburijemo umugambi wo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi.
Iki gikorwa cyarimo abanyekongo n’abanyamahanga.
Aya makuru yo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi yemejwe n’umuvugizi w’igisirikare Jenerali Sylvain Ekenge abinyujije kuri televiziyo y’igihugu.
Jenerali Ekenge yavuze ko mu gitondo cyo ku cyumweru itsinda rigizwe n'abanyekongo bavanze n’abanyamahanga bateshejwe umugambi mubisha wo guhirika ubutegetsi.
"Igitero cyo kugerageza guhirika ubutegetsi cyahagaritswe n’ingabo z’igihugu n’inzego zishinzwe umutekano. Iki gikorwa cyo gushaka gukora kudeta cyarimo abanyamahanga n’abanyekongo."
Igikorwa cyo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi cyabaye mu masaha ya kare ku rugo rwa Ministiri w’ubucuruzi Vital Kamerhe mu gace ka Gombe gaherereye mu majyaruguru y’umurwa mukuru Kinshasa. Aho kandi ni hafi y’ibiro bya Perezida Felix Tshisekedi.
Icyo gikorwa cyari kiyobowe na Christian Malanga, umunyekongo usazwe atuye muri Leta zunze ubumwe z'Amerika.
Amakuru aturuka ahantu hatandukanye yemeza ko humvikanye amasasu hafi y’ibiro by’umukuru w’igihugu ariko Jenerali Ekenge nta bindi bisobanuro yatanze kuri aya makuru.
Kugeza ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru, abantu batandukanye batangaje ko mu murwa mukuru harangwa ituze ariko ko aya makuru yakomeje gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga.
Ambasaderi w’Ubuyapani muri Kongo, Hidetoshi Ogawa yanditse ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa, Twitter, ko Ministiri Kamerhe atakomeretse na gato ariko ko abapolisi babiri n’undi umwe mu bagabye iki gitero barashwe bagapfa.
Felix Tshisekedi yongeye gutorerwa kuyobora Kongo indi manda mu mpera z’umwaka ushize atsinda amatora afite amajwi arengaho gato 70 ku ijana.
Forum