Uko wahagera

Papa Fransisiko Yasabiye Abatuye i Kharkiv


Mu isengesho yarimo i Verona mu majyaruguru y'Ubutaliyani Papa Fransisiko yasabiye abatuye umujyi wa Kharkiv wo muri Ukraine n'abandi batuye mu burasirazuba bwo hagati
Mu isengesho yarimo i Verona mu majyaruguru y'Ubutaliyani Papa Fransisiko yasabiye abatuye umujyi wa Kharkiv wo muri Ukraine n'abandi batuye mu burasirazuba bwo hagati

Uyu munsi ku cyumweru, Papa Francisko, ari mu isengesho yavuze ku ntambara yo muri Ukraine ndetse ku buryo bwihariye avuga ko asabira abaturage b’i Kharkiv bagabweho ibitero mu minsi ibiri ishize.

Abandi bumvikanye muri iri sengesho ni abo Papa Fransiko avuga ko batuye ku butaka butagatifu bwo muri Palestina na Isirayeli, aha ni mu burasirazuba bwo hagati.

Uyu munsi ubwo yari mu kibuga cy’i Verona cyakorerwagamo imikino n’ibitaramo n’abanyaroma cyubatswe mu kinyejana cya mbere ahari imbaga y’abantu benshi baje mu isengesho, Papa Fransisiko yababwiye ko nta rimwe amahoro azigera abaho hatabanje kubaho kwizerana.

Papa Fransisiko w’imyaka 87 watangiye kugabanya ingendo akora kubera impamvu z’ubuzima bwe, uru rwari urugendo rwa kabiri akoreye aha kuva mu kwezi kwa kane. Fransisiko wari imbere y’imbaga y’abantu bagera ku 12,500 bari baje mu isengesho yagize ati aho gusarura imfu, kurimbuka n’ubwoka, mureke tubibe ibyiringiro.

Papa yagize kandi ubutumwa asigira abana yahuye nabo ku buryo bwihariye, aho yagize ati bana: mwumve abandi, mukine n’abandi ariko mwirinde kurwana n’abandi.

Forum

XS
SM
MD
LG