Uko wahagera

Iraki:Umwana Yishwe na Kanseri Nyuma y'Ibyuka Biva aho Bakorera Ibikomoka kuri Peteroli


Umubyeyi w'umwana wishwe na kanseri yo mu maraso yatangiye kurega ikigo cya BP cyo mu Bwongereza ashinja guhumanya ikirere ibyaviriyemo umwana we kubura ubuzima.
Umubyeyi w'umwana wishwe na kanseri yo mu maraso yatangiye kurega ikigo cya BP cyo mu Bwongereza ashinja guhumanya ikirere ibyaviriyemo umwana we kubura ubuzima.

Umugabo ukomoka muri Iraki yatangiye kwiyambaza inkiko aho arega ikigo cy’Abongereza gikora ibijyanye n’ingufu nyuma y’uko umwana we w’umuhungu ahitanywe na kanseri yo mu maraso. Uyu mugabo avuga ko byatewe no gutwika ibintu bikomoka kuri peteroli mu mirima minini iri hafi y’aho batuye.

Uyu mugabo witwa Hussein Julood wapfushije umwana we w’umuhungu ararega ikigo BP cy’abongereza gikora ibijyanye na peteroli ko urupfu rwa Ali, umuhungu we rwatewe n’ibyuka bibi biva muri iki kigo. Julood utuye hafi y’imirima iri ahitwa Rumaila mu ntara y’amajyepfo ya Basra arasaba iki kigo cy’abongereza kumwishyura amafaranga yose yakoresheje avuza umwana we no mu muhango wo kumushyingura. Yumvikanisha ko ubuvuzi umwana we yahawe bwamusize mu myenda itabarika.

Hussen Julood yabwiye ibiro ntaramakuru y’Abafaransa AFP ko 95 ku ijana by’abantu batuye muri aka gace ari abakozi n’abarinzi batuye hafi y’aho icyo kirombe giherereye. Yumvikanisha ko kuri bo bigoye cyane kwimukira mu kandi gace kubera ko amazu yaho ahenze, akongeraho ko ari yo mpamvu batuye hano n’ubwo hari ibibazo n’ubwoba ko abantu bashobora kurwara. Hussen avuga kandi ko ababazwa cyane no kubona afungura umuryango w’inzu ye ikintu cya mbere abona, akabona amavuta n’umwotsi mwinshi mu kirere. Kuri we, n’abamwunanira mu mategeko bavuga ko nta kivuzi na kimwe gihwanye n’ubuzima bw’umwana we, ariko bizeye ko nyuma y’urupfu rwa Ali, hari icyo BP igiye gukora mu kurinda ubuzima bw’abatuye muri ako gace bose.

BP ni kimwe mu bigo by’abanyamahanga bikomeye bicukura petero muri Iraki kuko ifiteyo amateka kuva muri 1920.

Forum

XS
SM
MD
LG