Uko wahagera

Rwanda: Abunganira Umuryango wa Rwigara Basaba Urukiko Guca Indishyi za Miliyoni Makumyabiri z’Amafaranga


Bamwe mu muryango wo kwa Nyakwigendera Assinapol Rwigara: Madamu Adeline Mukangemanyi Rwigara, Diane Rigara n'uwubaburanira.
Bamwe mu muryango wo kwa Nyakwigendera Assinapol Rwigara: Madamu Adeline Mukangemanyi Rwigara, Diane Rigara n'uwubaburanira.

Mu Rwanda, abanyamategeko bunganira umuryango wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara barasaba urukiko guca umuhesha w’inkiko indishyi zingana na miliyoni makumyabiri z’amafaranga. Gatera Gashabana na mugenzi we Pierre Ruberwa baravuga ko Vedaste Habimana yakoze cyamunara ku mutungo wo kwa Rwigara mu buryo bunyuranyije n’amategeko bituma bawushora mu manza.

Hari inenge zagaragaye muri cyamunara abunganira Madamu Adeline Mukangemanyi Rwigara basobanuriye urukiko. Gatera Gashabana na mugenzi we Pierre Ruberwa bumvikanishije ko urubanza rw’umwenda ruvugwa rwabaye hagati ya banki y’ubucuruzi ya COGEBANK n’uruganda rw’itabi rwa Rwigara, Premier Tobacco Company Ltd (PTC Ltd) rudasobanutse.

Gashabana yavuze ko n’icyemezo kirangiza urubanza cyafashwe hagati ya COGEBANK na PTC Ltd kitujuje ibisabwa n’amategeko. Ikindi, avuga ko mu irangizarubanza umuhesha w’inkiko yazanye undi muntu utarigeze aba umuburanyi mu rubanza ari we Equity bank.

Yisunze ingingo z’amategeko, Gatera Gashabana yavuze ko urubanza ruba itegeko gusa hagati y’abantu baburanye. Yavuze ko kuba uruhande baburana bavuga ko COGEBANK yegukanywe na Equity Bank bitabaha uburenganzira bwo kurangiza urubanza rwangijwe.

Abunganira Adeline Rwigara bavuga ko iyi nenge bayimenyesheje umuhesha w’inkiko ahitamo kwinumira, aricecekera ntiyabasubiza kubera ki yari afite icyo bise “umugambi mubisha wo guteza cyamunara umutungo wo kwa Rwigara.” Bavuga ko cyamunara ikozwe muri ubwo buryo itahabwa agaciro.

Ku kijyanye no kumenyesha igenagaciro, abunganira umugore Nyakwigendera Rwigara yasize bavuga ko ukora igenagaciro abanza gukora inyandikomvugo y’ifatira. Basobanura ko iyo hamaze gukorwa ifatira ari bwo haba imihango ijyanye n’igenagaciro, nyamara ko nta raporo y’igenagaciro yigeze imenyeshwa Mukangemanyi.

Umunyamategeko Gashabana yasubije umucamanza ko babimenye babikesha abo bunganira. Yavuze ko mu kumenyesha cyamunara, Kompanyi imenyesherezwa ku cyicaro cyayo byananirana hakamenyeshwa abayobozi bayo, bitaba ibyo hakamenyeshwa abayihagarariye ahantu hatazwi.

Me Gashabana akavuga ko ibyo byose bitigeze biba. Yabwiye urukiko ko umuhesha w’inkiko Habimana yiyambaje mugenzi we w’umuhesha w’inkiko bica amategeko bavuga ko bagiye kwa Rwigara bavugisha uwitwa Gaspard Twajamahoro.

Ijwi ry’Amerika yaje kumenya ko uwo ari umukozi wo mu rugo kwa Rwigara. Muri raporo Habimana yatanze, avuga ko Twajamahoro yayishyikirije Rugwiro Arioste Rwigara nk’umuyobozi wa PTC. Akongeraho ko Rugwiro yanze kuyakira. Abanyamategeko bo kwa Rwigara bakavuga ko nta cyamunara yashobokaga kuba kuko Adeline Rwigara atari mu Rwanda.

Bavuga ko iyo cyamunara yagaragayemo ikibazo gikomeye, kuko hapiganywe umuntu umwe nyamara haba hagomba gupiganwa abantu batandukanye. Bakabishingiraho basaba ko cyamunara yateshwa agaciro. Banasabye ko umuhesha w’inkiko yacibwa indishyi z’akababaro kuko yashoye mu manza umuryango wa Rwigara.

Umunyamategeko Emmanuel Abijuru, wunganira umuhesha w’inkiko Habimana, yabwiye urukiko ko mu kurangiza urubanza kwa Equity Bank habayeho ukwikomatanya hagati ya Equity Bank na Cogebank. Yavuze ko ibyari inshingano n’uburenganzira bya COGEBANK byahise byegurirwa Equity Bank Rwanda.

Yavuze ko uruhande bahanganye rudasobanura imihango ibaho iyo amasosiyete y’ubucuruzi yikomatanyije. Ku muhango w’ifatira utarakozwe, uwunganira Habimana avuga ko bagaragaje ko bitari ngombwa kuko hari amasezerano COGEBANK yazunguwe na Equity yari yaragiranye na PTC Ltd.

Avuga ko muri ayo masezerano y’inguzanyo, Mukangemanyi yari ayarimo nk’umwishingizi. Asobanura ko mu ngwate zatanzwe harimo umutungo watejwe cyamunara wari umutungo bwite wa Rwigara n’umugore we, ari na cyo cyatumye baza muri ayo masezerano.

Uwo munyamategeko yavuze ko ku itariki ya 11/03/2024, Habimana yandikiye abo kwa Rwigara abasaba kwishyura umwenda mu gihe kitarenze iminsi 15 bitaba ibyo umutungo wabo ugatezwa mu cyamunara. Yavuze ko hatari kuba umuhango w’ifatira kandi ibyangombwa by’umutungo byari byaratanzweho ingwate.

Yavuze ko inyandiko bahaye umuryango wo kwa Rwigara ikabonwa n’umwana we Rugwiro yayishyikirije nyina. Yabwiye urukiko ko abaye atarayimushyikirije yaba ari imicungire mibi ku bagize umuryango. Ku ngingo yo kuba Mukangemanyi atari mu Rwanda, uwunganira Habimana avuga bitumvikana ko nta gikorwa cyabareba kubera adahari.

Yavuze ko ibyo kujyana inyandiko ifatira kuri PTC Ltd ntacyo byaba bimaze kuko umutungo wagurishijwe atari uw’iyo Kompanyi. Yasobanuye ko igikomeye hejuru ya byose ari uko uhagarariye PTC Ltd ari Mukangemanyi, kandi yakiraga impapuro zimureba.

Uyu munyamategeko avuga ko cyamunara yabaye nta nenge ayibonamo. Bityo, yasabye ko yahamana agaciro kayo hanyuma Habimana akazahabwa indishyi y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’umwunganira. Yavuze ko nta ndishyi Habimana yagombye gucibwa.

Si urujijo gusa rushobora kubamo, ahubwo harimo no kwitana ba mwana. Umunyamategeko Frank Karemera wunganira Equity Bank na we avuga ko ibyakozwe n’umuhesha w’inkiko wabo byubahirije amategeko. Uyu na we asaba indishyi n’igihembo cy’ikurikiranarubanza kubera ko abo kwa Rwigara babashoye mu manza bitari ngombwa.

Basubiranye ijambo, abunganira Adeline Rwigara bagaragaje ko Habimana yahaye Mukangemanyi raporo ya cyamunara abinyujije kuri Imeyeri ye. Nyamara mbere ntacyo yari yigeze abikoraho. Abunganira Habimana bakavuga ko ibyo yabikoze nyuma yo kubona ko yarezwe mu nkiko. Umucamanza yumvikanishije ko ibyo byose byavuzwe n’ibindi azabisuzuma.

Aha twakwibutsa ko iyi cyamunara isabirwa guteshwa agaciro, yabaye ku itariki ya 26/04 uyu mwaka mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali ikorwa ku nyubako yo kwa Rwigara.

Iyo nyubako yagurishijwe miliyari imwe na miliyoni zisaga 116 (1.116.000.000) z’amafaranfa. Hishyurwaga umwenda wa miliyoni zisaga magana atatu na mirongo ine n’icyenda (349.000.000) z’amafaranga banki y’ubucuruzi ya COGEBANK ivuga ko abo kwa Rwigara bayibereyemo kuva mu 2014.

Mu bihe bitandukanye, kwa Rwigara bakunze kumvikana bahakana bagatsemba iby’uyu mwenda. Bavuga ko ubutegetsi bw’u Rwanda bugamije kubambura utwabo ku mahere mu mugambi wo kubakenesha. Umucamanza azafata icyemezo ku itariki ya 21 z’uku kwezi.

Muri ino nkuru, Thomas Umumenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika Thomas Kamilindi yatangiye abaza Eric Bagiruwubusa aho abanyamategeko bahera bavuga ko cyamunara inyuranyije n’amategeko.

please wait

No media source currently available

0:00 0:07:29 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG