Muri Ukraine, Perezida Volodymyr Zelenskyy yasuye kuri uyu wa kane abasirikare be bari mu ntambara mu karere ka Kharkiv, mu burasirazuba bw’amajyaruguru y’igihugu.
Yaganiriye n’abakuru b’ingabo bayoboye urugamba, anasura mu bitaro mujyi wa Kharkiv abasirikare bakomereye mu mirwano. Abirangije, yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko “ibintu bimeze nabi cyane bikomeye” ariko ko muri rusange ingabo ze zihagazeho.
Yongeyeho ko ko babashije guhagarika ingabo z’Uburusiya gukomeza gutera imbere kandi ko agiye kuboherereza abasirikare b’inyongera n’ibindi bikoresho.
Umujyi wa Kharkiv, umurwa mukuru w’intara nayo yitwa gutyo, uri muri kilometero 30 uvuye ku mupaka w’Uburusiya. Uburusiya bumaze iminsi bwarakajije imirwano mu karere. Buvuga ko bigaruriye imidugudu imwe n’imwe.
Ni yo mpamvu Perezida Zelenskyy asubika igihe kitagenwe urugendo yagombaga kujyamo kuri uyu wa gatanu muri Esipanye na Portugal.
Asuye Kharkiv kandi nyuma y’uruzinduko rw’iminsi ibiri minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Antony Blinken, yarimo muri Ukraine ku wa kabiri n’ejobundi ku wa gatatu. Yatangaje ko amadolari miliyari ebyiri agiye kugera muri Ukraine vuba mu rwego rw’inkunga y’amadolari miliyari 61 Amerika yagennye mu kwezi gushize kwa kane.
Forum