Porogaramu zo gufasha amahanga ni imwe mu nkingi zikomeye za politiki y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika kuva intambara ya kabiri y’isi yose irangiye. Nyamara abaturage, bitegura kuvugurura inzego zifata ibyemezo mu matora mu kwa 11 gutaha, ntibiri mu bibashishikaje.
Mu kwezi kwa kabiri 2022, Uburusiya bwateye Ukraine bushaka kuyigarurira.
Leta zunze ubumwe z’Amerika yarahagurutse irahagarara, yihutira kurengera Ukraine. Mu kwezi kwa kane gushize, Perezida Joe Biden yashyize umukono kw’itegeko rigenera Ukraine amadolari miliyari 61. Kuva rugikubita, avuga ko guverinoma ye itazatezuka.
“Leta zunze ubumwe z’Amerika iramutse isunnye, Ukraine yagwa mu kaga. Ubulayi bwagwa mu kaga. Isi yigenga yagwa mu kaga. Byatiza umurindi abo ari bo bose bifuza kutugirira nabi. Icyo nshaka kubwira Perezida Putin, nzi kuva cyera, kiroroshye: ntituzasubira inyuma.”
Mu kwezi kwa 10 gushize, umutwe Hamas wo muri Palestina wateye Isiraheli, wica abantu barenga 1,000, ushimuta bunyago abandi barenga 250. Isiraheli yahise itangira intambara ikaze kuri Hamas mu ndiri yayo mu ntara ya Gaza. Intambara imaze guhitana abantu barenga 35,000 nk’uko Hamas ibyemeza.
Muri iyi ntambara, naho Leta zunze ubumwe z’Amerika ishyigikiye cyane Isiraheli. Itegeko Perezida Biden yasinye mu kwezi gushize riteganyiriza Isiraheli inkunga ya gisirikare y’amadolari miliyari 15.
Abasezenguzi nyamara basanga abaturage batitaye kuri ibi bibazo biri kw’isonga muri politiki y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, na politiki zo gufasha amahanga muri rusange, muri iki gihe bitegura amatora.
James Thurber ni mwalimu muri kaminuza y’ubushakashatsi yigenga American University iri mu mujyi wa Washington D.C.
“Ibipimo byerekana ko abantu batageze kuri 5% ari batekereza ko ikibazo cya Ukraine gikomeye. Ni ko bimeze muri rusange ku birebana na politiki y’ubabanyi n’amahanga, umubano dufitanye n’Ubushinwa, gukumira Putin, cyangwa ibibera muri Gaza.”
Intambara yo muri Gaza yabaye intandaro y’imyigaragambyo ikomeye muri za kaminuza muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Bariyama guverinoma yabo kubera inkunga itera Isiraheli. Nk’uko abasesenguzi babibona, ni ikimenyetso simusiga ko abaturage, cyane cyane abakiri bato, bashishikajwe no kumenya icyo inkunga igihugu cyabo gitanga mu mahanga zimaze.
Barbara Perry ni mwalimu muri kaminuza y’ubushakashatsi ya leta ya Virginia, mu burasirazuba bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika.
“Nzi neza abakiri bato benshi bageze mu kigero cyo gutora bahangayikishijwe n’imyenda y’amafaranga y’ishuli. Ni urugero. Baribaza ngo kuki turi gupfusha ubusa amadolari amamiliyari n’amamiliyari, twohereza intwaro mu mahanga, muri Ukraine, muri Isiraheli?
Donald Trump, ushobora kuzaba kandida w’ishyaka ry’Abarepubulikani mu matora yo mu kwa 11, nawe ntiyumva impamvu Amerika itanga amafaranga menshi mu nkunga iha amahanga. Muri urwo rwego nk’urugero, aherutse kuvuga ko atowe atarwanirira ibihugu biri mu muryango wa OTAN.
“Sinabarengera. Mu by’ukuri, nabagira inama yo gukora ibyo mushaka byose. Ni akazi kanyu!”
Ibyo ari byo byose, inkunga zikubiye mw’itegeko ryo mu kwezi gushize zishobora kuba ari zo za nyuma zikomeye, ku rwego rw’isi muri rusange, muri uyu mwaka mbere y’amatora azaba kw'itariki ya 5 y'ukwezi kwa 11 gutaha.
Usibye umukuru w'igihugu, bazavugurura intebe zose 435 d'abadepite bo ku rwego rw'igihugu, n'intebe 34 kw'ijana zigize Sena y'igihugu. Uwo munsi kandi leta 13 zizatora ba guverineri bazo bashya. Hazaba n'andi matora menshi atandukanye yo mu nzego z'ibanze hirya no hino mu gihugu.
Forum