Uko wahagera

Gaza: Umubare w'Abanyagihugu Bamaze Kurwa mu Ntambara Barenze Ibihumbi 35


Bamwe mu banyagihugu bari impande y'uwabo mu kaburi
Bamwe mu banyagihugu bari impande y'uwabo mu kaburi

Ejo ku cyumweru, Isirayeli yagabye ibindi bitero i Gaza, abasirikare bayo bahangana n’umutwe wa Hamas mu duce dutandukanye tugenzurwa n’aba barwanyi. Ministeri y’ubuzima aha i Gaza yatangaje ko umubare w’abamaze kugwa muri iyi ntambara urenze ibihumbi 35.000.

Ibyo bitero byagabwe umunsi umwe mbere y’uko Isirayeli yizihiza ubwigenge bwayo. Uyu munsi ku itariki ya 13 y’uku kwezi kwa gatanu, ni bwo abanyasirayeli barimo uwitwa Lishai Miran bumvikanye bavuga ko nta bwigenge babona aho kuko kugeza ubu hari bene wabo bagera ku 132 bagifashwe bugwate.

Uwu munyagihugu yagize ati: " Turacyari hano. Ndacyari hano. Abakobwa banjye bari hano. Umuryango wanjye uri hano na Isirayeli iri hano ariko ubu rwose ntabwo ari ubwigenge kubera ko ku rundi ruhande hari abantu 132 bafashweho ingwate barimo na Omri. Ni umuntu ufite uruhare runini mu muryango wacu."

Perezida w’Amerika, Joe Biden, kuri uyu wa gatandatu yavuze ko intambara ishobora guhagarara ari uko gusa ibihugu bya Misiri, Katari n’Amerika biyoboye ibiganiro byo gushyikirana byumvishije Hamas ko igomba kurekure ingwate zafashwe. Biden avuga igikorwa cyo gufata bungayo abanyasirayeli ubwo intambara yatangiraga ari cyo gitumye intambara igera aho igeze aha.

Ejo ku cyumweru Umutwe wa Hamas watangaje ko amagambo ya Biden ari ayo gusubiza ibiganiro inyuma, kandi ko Ministiri w’intebe wa Isirayeli Benjamini Netanyahu yaburijemo ibiganiro ahubwo agaba ibitero i Rafah.

Hashize amezi arenze arindwi umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye ONU, Antonio Guterres, yumvikana asaba ihagarikwa ry’intambara, ndetse no kurekura nta mananiza abafashweho ingwate kandi hakaboneka n’inzira yoroshye y’imfashanyo igenewe abanyagaza.

Muri ibi byose, yasabye ariko nta na kimwe kugeza ubu cyari cyagerwaho kuburyo butanga umutekano ko hari igihe bizagerwaho vuba. Ahubwo buri munsi twumva ndetse tubona amakuru y’abantu bagwa muri iyi ntambara aho ministeri y’ubuzima i Gaza yatangaje ko abamaze guhitanywa nayo bageze ku bihumbi 35.

Nubwo Guterress asaba ihagarikwa ry’imirwano anavuga ko byaba ari intangiriro gusa. Ibi yabivuze abwira abitabiriye inama y’abaterankunga ibera muri Koweti ahari ibihugu byemeye gutanga arenze miliyari 2 z’amadorari agenewe imfashanyo y’abanyamapestina.

Forum

XS
SM
MD
LG