Uko wahagera

Cade: Abatavuga Rumwe na Leta Basanga Amatora Yaribwe


Muri Cade, abatavuga rumwe n'ubutegetsi na sosiyete sivili bavuga ko amatora yabayemo amahinyu n'urugomo

Ishyaka “Les Transformateurs” rya minisitiri w’intebe w’inzibacyuho, Succès Masra, ryatangaje ko umukuru waryo afungishijwe ijisho. Masra ni we wugarije cyane General Mahamat Idriss Deby mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye ejobundi ku wa mbere, tariki ya 6 y’uku kwezi.

Succès Masra aremeza kandi ko inzego z’umutekano zibasiye abayoboke be. Avuga kandi ko urwego rw’igihugu rushinzwe amatora ANGE cyangwa Agence Nationale de Gestion des Élections, rurimo rwibira Deby amajwi kugirango abe ari we utsinda amatora. Arasaba rubanda kurengera uburenganzira bwabo bwo kwihitiramo umutegetsi wabo, n’amahanga kubibafashamo.

Urugaga rwitwa CONAMM, Coalition des Autorités Morales pour la Médiation, narwo rutangaza ko amatora yabayemo ubujura n’urugomo. Urwo rugaga rugizwe abakuru b’imiryango gakondo, abanyamadini, abanyapolitiki, urubyiruko, n’abayobozi b’amashyirahamwe y’abagore. Umunyamabanga mukuru warwo, Baniara Yoyana, yagiye kuri televiziyo asobanura ko abashinzwe ibiro by’amatora bujuje mu dusanduku impapuro ziha amajwi Deby. Ku ruhande rwa Deby n’urwego rushinzwe amatora, ANGE, barabihakana.

Urugomo rushamikiye ku matora rumaze guhitana abantu babiri, umusirikare umwe n’umusivili umwe. (VOA)

Forum

XS
SM
MD
LG