Uko wahagera

Imyuzure Ishobora Guteza Amakuba Uburasirazuba bwa Kongo


Imyuzure muri Repuburika ya demokarasi ya Kongo
Imyuzure muri Repuburika ya demokarasi ya Kongo

Uburasirazuba bwa Kongo bushobora guhura “n’amakuba ku kiremwa muntu” nyuma yo kwibasirwa n’imyuzure ikaze, yagize ingaruka ku bantu babarirwa mu 500.000. Porogaramu ya ONU yita ku biribwa, PAM yabivuze ejo kuwa gatatu.

PAM yaragize iti: “Imvura ikabije yaguye mu buryo budasanzwe, mu bihe byayo bisanzwe, yakajijwe n’ihindagurika ry’ibihe, yatumye amazi y’inzuzi n’ibiyaga arenga inkombe, imijyi irarengerwa, imidugudu ndetse n’imihanda, aho yagiye anyura hose”. Muri raporro yaryo, iri shami rya ONU ryavuze ko aho ibintu “byabaye nabi cyane” ari mu ntara za Kivu y’epfo n’iya Tanganyika.

PAM yavuze ko aho byakabije ari mu ntara za Haut-Lomani na Tanganyika, zegereye ikiyaga cya Tanganyika, kimwe no mu Burundi, Tanzaniya na Zambiya.

PAM yumvikanisha ko aho hose hafi ya Tanganyika mu turere twegereye uruzi rwa Kongo, abantu bataye ingo zabo, imirima n’amatungo”. Ikomeza igereranya ko abantu 471.000 bahuye n’ingaruka z’iyo myuzure, kimwe na hegitari 451.000 z’ubutaka zarengewe n’amazi. Aha harimo hegitari 21.000 zari zihinzeho imyaka.

Porogaramu ya ONU yita ku biribwa yakomeje ivuga ko mu turere twabayemo imyuzure, abantu bakeneye ibiribwa, amacumbi, amazi meza yo kunywa ibyangombwa by’isuku hamwe n’inkunga yo gutuma bongera gutangira ubuzima.

Cyakora ivuga ko amikoro yayo, ari make mu bijyanye n’amafaranga ndetse n’ibiribwa. Yanumvikanishije impungenge ku mikorere ya serivise z’ubuzima, mu gihe ibice byabayemo imyuzure bya Kongo byakwibasirwa n’indwara. (AFP)

Forum

XS
SM
MD
LG