Uko wahagera

Isirayeli Yemeye Kuganira n'Amerika ku Kibazo cy'Abasivili Bari i Rafah muri Gaza


 John Kirby uvugira prezidansi ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ushinzwe umutekano w’igihugu
John Kirby uvugira prezidansi ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ushinzwe umutekano w’igihugu

Umuvugizi wa prezidansi ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ushinzwe umutekano w’igihugu, John Kirby, yaraye atangaje ko Isirayeli yemeye kumva ingingo zihangayikishije Amerika mbere y’uko igaba ibitero mu mujyi wa Rafah uri mu ntara ya Gaza.

N’ubwo amahanga akomeje kugaragaza impungenge kuri iki gikorwa, umwe mu basirikare bakuru ba Isirayeli yatangaje ko ingabo z’iki gihugu ziteguye gukura abasivili mu mujyi wa Rafah zikagaba ibitero ku ndiri z’abarwanyi b’umutwe wa Hamasi bawihishemo.

Amerika yavuze ko itazashyigikira ko ibitero by’ingabo za Isirayeli bigabwa mu mujyi wa Rafah hatabanje kugaragazwa uburyo bufatika bwo kurinda abasivili bahutarizwa muri iyi ntambara.

Umuvugizi wa prezidansi ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ushinzwe umutekano w’igihugu, John Kirby, yatangarije televiziyo ABC yo muri Amerika ko Isirayeli yemeye ko itazagaba ibitero muri uwo mujyi itabanje guhura n’intumwa z’Amerika ngo bavugane kuri icyo kibazo.

Ministri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blinken, azasura ako karere mu cyumweru gitaha. Yavuze ko azakomeza gusaba impande zombi guhana agahenge. Amerika ishaka ko byibura kamara ibyumweru bitandatu.

Umutwe wa Hamas wabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko abawuhagarariye bazajya i Kayiro mu Misiri ku wa mbere mu biganiro bigamije guhagarika intambara.

Forum

XS
SM
MD
LG