Uko wahagera

Ingabo za Ukraine Zasubiye Inyuma mu Birindiro byo mu Burasirazuba


Jenerali Oleksandr Syrskyi Uyoboye ingabo za Ukraine
Jenerali Oleksandr Syrskyi Uyoboye ingabo za Ukraine

Umuyobozi mukuru mu ngabo za Ukraine ejo ku cyumweru yatangaje ko ingabo ayoboye zavuye mu birindiro byazo kubera ko zokejwe igitutu n’iz’Uburusiya.

Zasubiye inyuma mu burengerazuba bw’imidugudu itatu mu birindiro byo mu burasirazuba bw’igihugu aho Uburusiya bwongereye ingabo nyinshi mu bice binyuranye.

Ibyatangajwe na Jenerali Oleksandr Syrskyi birerekana ko Ukraine mu byukuri yatsinsuwe mu birindiro byayo mu burasirazuba bw’igihugu.

Yizeye ko umusanzu w’imfashanyo ya gisirikare ingana na miliyari 61 z’amadolari y’Amerika wemejwe mu cyumweru gishize n’utangira kuhagera izabasha kwigarurira ibyo birindiro yatakaje.

Perezida Volodymyr Zelenskiy wa Ukraine yongeye gusaba amahanga bundi bushya kwihutisha imfashanyo y’intwaro kugirango bifashe ingabo za Ukraine kurwana ku birindiro byazo no gukoma imbere imigambi y’Uburusiya.

Jenerali Oleksandr Syrskyi yavuze ko ingabo za Ukraine ziri mu birindiro bishya mu bice by’ahitwa Berdychi na Semenivka, mu majyaruguru ya Avdiivka, na Novomykhailivka, mu majyepfo hafi y’umujyi wa Maryinka.

Forum

XS
SM
MD
LG