Uko wahagera

Biden Yategetse ko Inkunga Yagenewe Ukraine Ihita Yoherezwa


Prezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe z'Amerika
Prezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe z'Amerika

Prezida Joe Biden, wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yasinye itegeko rigena inkunga ya miliyari 95 z’amadolari yo gufasha Isiraheri, Ukraine na Tayiwani.

Ku bireba Ukraine, icyo gihugu kizahabwa inkunga igera kuri miliyari 60. Prezida Biden yatangaje ko iyo nkunga igizwe ahanini n’ibikoresho bya gisirikari igomba guhita itangira guhabwa icyo gihugu.

Avugana n’itangazamakuru, Prezida Biden yavuze ko iyo nkunga izatuma Amerika n’isi bitekana. Yongeyeho ko izanafasha ibihugu binywanyi by’Amerika kwirwanaho mu kurinda umutekano wabyo, ubusugire bwabo n’umudendezo w’abaturage babo.

Nubwo Amerika ikomeje kuza ku isonga ry’ibihugu biha inkunga nyinshi Ukraine, itegeko ryemerera iki gihugu gutanga iyo nkunga risinywe nyuma y’igihe kinini kubera gutinzwa n’impaka hagati y’abanyapolitike mu nteko ishinga amategeko.

Igisirikare cya Ukraine cyari kimaze iminsi gifite ikibazo cy’igabanuka rikabije ry’intwaro mu gihe Uburusiya bukomeje kugaba ibitero mu bice bitandukanye by’igihugu no kwigarurira uduce Ukraine yari yarabwambuye.

Forum

XS
SM
MD
LG