Uko wahagera

Abantu Batandatu Bahitanywe n'Ibisasu bya Isirayeli i Rafa mu Majyepfo ya Gaza


Ibisasu by’indege y’intambara ya Isirayeli byaguye ku nzu iri mu mujyi wa Rafah mu majyepfo ya Gaza, bihitana abantu batandatu abandi icyenda barakomereka.

Muri abo harimo n’abana nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Abu Yousef al-Najjar byakiriye imirambo y’abana batandatu abagore babiri n’umugabo umwe kuri uyu wa gatandatu.

Isirayeli ikomeje intambara imaze mo amezi arindwi irwanana n’umutwe wa Hamasi ku butaka bwa Palestina.

Iyi ntambara imaze kuzambya umutekano wari usanzwe ari muke mu burasirazuba bwo hagati.

Umujyi wa Rafah uhana imbibe n’igihugu cya Misiri, ubu ucumbikiye icya kabiri cy’abantu miliyoni 2.3 batuye mu ntara ya Gaza.

Abenshi muri bo bahunze intambara mu bice by’amajyaruguru y’intara ya Gaza. (AP)

Forum

XS
SM
MD
LG