Uko wahagera

Indege z’Intambara za Isiraheli Zarashe muri Irani


Indege ya Isiraheli yarashe muri Irani uyu munsi mu gitondo cya kare. Abayobozi batandukanye bo kw’isi barimo barapfapfanya kugirango intambara idafata intera ndende.

Inkuru yaturutse ku binyamakuru bitandukanye. Bibiri bikomeye byandikirwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, “The New York Times” na “The Washington Post,” bivuga ko byabikuye ku bategetsi ba Isiraheli, babibwiye ko ari indege z’intambara zabo zarasheyo.

Naho bamwe mu bategetsi ba Leta zunze ubumwe z’Amerika bo babibwiye ko Isiraheli yakoresheje misile. Byavuganye kandi n’abategetsi bo muri Irani bo bavuga ko ari twa “drones duto” twarashe. Ibi binyamakuru byombi ntibitanga amazina y’abo bategetsi bose.

Isaha imwe iyi nkuru imaze gusohoka, Ijwi ry’Amerika yahamagaye umuvugizi w’igisirikare cya Isiraheli, ayisubiza ko “ntacyo yayitangariza muri uyu mwanya.”

Abanyamakuru babibajije minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blinken, aho ari mu Butaliyani mu nama ya G7 (ibihugu birindwi bya mbere bikize kw’isi). Yashubije gusa ngo “Nta ruhare Leta zunze ubumwe ifite mu gitero icyo ari cyo cyose.”

Igitero cyabaye mu mujyi wa Isfahan, umurwa mukuru w’intara nayo yitwa gutyo, hagati no hagati mu gihugu, nko muri kilometero 440 mu majyepfo ya Teherani. Cyaba kitagize ibyo cyangiza cyane. Hari uruganda ruyungurura ubutare bwa “uranium” n’ikigo kinini cy’ingabo zirwanira mu kirere. Ni cyo Isiraheli yarashe, ariko ntacyangiritse.

Kuba Isiraheli itarashe cyane no kuba bombi birinze kubisakuza cyane byateye ababikurikiranira hafi gukeka ko impande zombi zidashaka ko ibintu bijya irudubi.

Ibyo ari byo byose, ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga ba G7, aho bateraniye mu nama mu Butaliyani, barasaba impande zombi gucisha make. G7 igizwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika, Canada, Ubwongereza, Ubufaransa, Ubudage, Ubutaliyani, n’Ubuyapani.

Ubushinwa, igihugu cya mbere gihahirana na Irani, bwatangaje ko burimo gukora ku buryo bwo gucubya intambara. Uburusiya, inshuti magara ya Irani, ivuga ko “yamenyekanishije neza” ko Irani idashaka amahane. (VOA, AP, AFP, Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG