Uko wahagera

Macron Yemeye ko Ubufransa n'Amahanga Byatereranye U Rwanda mu 1994


Prezida Emmanuel Macron ku rwubitso rwa Jenoside I Kigali mu 2021
Prezida Emmanuel Macron ku rwubitso rwa Jenoside I Kigali mu 2021

Prezida w’Ubufransa Emmanuel Macron yemeye ko igihugu cye n’ibindi by’inshuti byo mu burengerazuba bw’isi no ku mugabane w’Afrika byashoboraga guhagarika Jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994, ariko habura ubushake.

Ibi Prezidansi y’Ubufransa yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, mu gihe hasiganye iminsi mike ngo mu Rwanda hibukwe ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Umuhango wo kwibuka ku rwego rw’igihugu uzaba ku cyumweru tariki 7, mu mujyi wa Kigali.

Prezida Macron wari watumiwe na Prezida Paul Kagame muri uwo muhango, ntazawizitabira, ariko ubutumwa bwe buzatambutswa mu buryo bwa videwo ku mbuga zitandukanye, nk’uko bivugwa n’ibiro bye.

Muri ubwo butumwa Macron azumvikana avuga ko “Igihe gutsemba burundu Abatusi byarimo biba, umuryango mpuzamahanga wari ufite ubushobozi bwo kubimenya no kugira icyo ukora.”

Ubufransa buzahagararirwa na Ministiri w’ububanyi n’amahanga Stephane Sejourne. Ubwo aheruka mu Rwanda mu 2021, Prezida Macron yemeye uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside, asaba abarokotse gutanga impano y’imbabazi.

Icyo gihe yavuze ko abarokotse ari bo bashobora kuzitanga. Gusa yavuze ko Ubufransa nta bufatanyacyaha bwagize, kuko Abatutsi bishwe n’abaturanyi babo ku misozi.

Muri uwo mwaka na none komisiyo yashinzwe na Prezida Macron yigaga ku ruhare rw’Ubufransa muri Jenoside, nayo yagaragaje ko icyo gihugu, ku butegetsi bwa Francois Mitterrand, cyananiwe kugira icyo gikora mu gufasha guhagarika Jenoside.

Marcel Kabanda uyoboye umuryango Ibuka mu Bufransa, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafransa, AFP, ku yakiriye neza ubutumwa bwa Prezida Macron.

Amerika Izahagararirwa na Bill Clinton

Hagati aho, Bill Clinton wigeze kuyobora Leta zunze ubumwe z’Amerika ni we wagenwe kuzayobora intumwa z’icyo gihugu mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ibi bikubiye mu itangazo ryasohowe na Prezidansi y’Amerika mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu. Muri iryo tangazo Prezida Joe Biden avuga ko intumwa z’Amerika zizayoborwa na Bill Clinton wabaye prezida wa 42 wa Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Twibutse ko Clinton ari we wayoboraga Amerika ubwo Jenoside yabaga mu Rwanda mu 1994. Mu 1998, Bill Clinton akiri ku butegetsi, yasuye u Rwanda ariko agarukira ku kibuga cy’indege.

Mu ijambo yahavugiye yasabye imbabazi ku myitwarire y’igihugu cye, n’umuryango mpuzamahanga mu gihe cya Jenoside.

Avugana n’itangazamakuru muri White House, John Kirby uvugira urwego rushinzwe guhuza ibikorwa by’umutekano muri, prezidansi y’Amerika yavuze ko Prezida Biden yanejejwe nuko Bill Clinton yemeye kuyobora intumwa z’Amerika mu muhango wo Kwibuka.

Asubiza ikibazo cy'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika, John Kirby yavuze ko Prezida Joe Biden yifatanije mu kababaro no mu masengesho n’imiryango yarokotse n’ababuze ababo. Kandi ko ashimira Prezida Clinton kwemera guhagararira ubutegetsi bwe muri uwo muhango.

Forum

XS
SM
MD
LG