Uko wahagera

Mapisa-Nqakula Wayoboroga Inteko Ishinga Amategeko y'Afrika y'Efpo Yeguye


Nosiviwe Mapisa-Nqakula yabaye ministiri w’ingabo hagati y’umwaka wa 2014 kugeza mu 2021 ubwo yagirwaga prezida w’inteko ishinga amategeko.
Nosiviwe Mapisa-Nqakula yabaye ministiri w’ingabo hagati y’umwaka wa 2014 kugeza mu 2021 ubwo yagirwaga prezida w’inteko ishinga amategeko.

Prezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Afrika y’epfo ukurikiranyweho ibyaha bya ruswa, yeguye kuri iyo mirimo kuri uyu wa gatatu.

Mu ibaruwa yo kwegura ibiro ntaramakuru by’Abafransa, AFP, byabonye Nosiviwe Mapisa-Nqakula yavuze ko yabikoze mu rwego rwo kubahisha ubusugire bw’inteko ishinga amategeko no gushaka uko yakwita ku byaha aregwa.

Yanditse ati: “Nkurikije uburemere bw’ibirego byinshi nshinjwa, sinshobora gukomeza kuri uyu mwanya.”

Mapisa-Nqakula arashinjwa kwakira ruswa igihe yari ministiri w’ingabo.

Ukwegura kwe kubaye mu gihe hasigaye amezi abiri gusa ngo amatora abe mu gihugu – ibishobora kugira ingaruka zitari nziza ku ishyaka rya ANC riri ku butegetsi.

Ibipimo by’ibitekerezo biva mu baturage bigaragaza ko ishyaka ANC, rikomeje gutakaza amajwi. Abakurikiranira hafi politike y’icyo gihugu bavuga ko ANC ku nshuro ya mbere kuva mu 1994, ishobora gutakaza ubwiganze mu nteko ishinga amategeko.

Ishyaka ANC ryashimye ko Mapisa-Nqakula yahisemo kwegura ku giti cye atabitegetswe n’ishyaka. Gusa mu rwandiko rwe rwegura, yavuze ko kwegura kwe kutavuze ko yemera ibyo ashinjwa.

Ashimangira ko ari umwere kandi yiteguye kuzabigaragaza.

Inteko yatangaje ko asimbuwe na Lechesa Tsenoli, wari umwungirije.

Mapisa-Nqakula yabaye ministiri w’ingabo hagati y’umwaka wa 2014 kugeza mu 2021 ubwo yagirwaga prezida w’inteko ishinga amategeko.

Forum

XS
SM
MD
LG