Uko wahagera

Abaprezida Biden na Xi Baganiye ku Buryo Gukemura Impaka Ziri mu Buhahirane


Prezida Joe Biden na Xi Jinping baherukaga kuvugana mu kwezi kwa 11 umwaka ushize muri Leta ya California.
Prezida Joe Biden na Xi Jinping baherukaga kuvugana mu kwezi kwa 11 umwaka ushize muri Leta ya California.

Prezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe z’Amerika na Xi Jingping w’Ubushinwa kuri uyu wa mbere bagiranye ibiganiro kuri telefoni byibanze ahanini ku mubano hagati y’ibihugu byombi n’ibindi batabona kimwe birimo inzitizi mu bucuruzi, ikoranabuhanga n’ikibazo cya Tayiwani.

Ni ikiganiro cyamaze hafi amasaha abiri. Abo bategetsi baherukaga kuvugana mu kwezi kwa 11 umwaka ushize muri Leta ya California.

Bibaye kandi mu gihe Amerika iteganya kohereza intumwa mu Bushinwa zirimo ministiri ushinzwe ikigega cya Leta Janet Yellen. Arahaguruka kuri uyu wa gatatu. Mugenzi we Antony Blinken w’ububanyi n’amahanga we azagera mu Bushinwa mu cyumweru gitaha.

John Kirby uvugira urwego rushinzwe guhuza inzego z’umutekano mu biro by’umukuru w’igihugu yavuze ko ibiganiro hagati y’abo bakuru b’ibihugu byombi ari ngombwa, bikaba n’umwanya mwiza wo kuganira ku bibazo bitandukanye bireba ibyo bihugu kandi bihanze isi.

Abategetsi b’Amerika bemeza ko ibyo biganiro ari intambwe nziza yo gukemera amakimbirane ahari hagati y’ibihugu byombi.

Prezida Xi ashinja Amerika guhungabanya ubukungu bw’igihugu cye binyuze mu bihano Amerika yagiye ifatira Ubushinwa birimo guhagarika kohereza bimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga muri icyo gihugu.

Mu kumusubiza, Prezida Biden we asanga Amerika itakomeza guha Ubushinwa ikoranabuhanga ryayo, bwarangiza bukarikoresha mu gutambamira umutekano w’Amerika.

Prezida Biden yavuze kandi ko akomeye ku cyemezo cy’uko Amerika izahagarika urubuga TikTok igihe cyose urwo rubuga rukiri mu maboko y’Abashinwa. Avuga ko biri mu mugambi wo kurinda umutekano w’amabanga n’amakuru bwite y’abanyamerika.

Forum

XS
SM
MD
LG