Uko wahagera

Amahanga Yamaganye Ubwicanyi Bwakorewe Abakozi b'Ubutabazi mu Ntara ya Gaza


Abo bakozi bishwe bakoreraga umuryango "World Central Kitchen" umaze igihe ugaburira ibihumbi by’abaturage mu ntara ya Gaza
Abo bakozi bishwe bakoreraga umuryango "World Central Kitchen" umaze igihe ugaburira ibihumbi by’abaturage mu ntara ya Gaza

Prezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yamaganye ubwicanyi bwakorewe abasivili mu ntara ya Gaza. Abo basivili barimo Umunyamerika umwe, bari mu bikorwa by’ubutabazi, ubwo bagabwagaho ibitero n’ingabo za Isiraheri.

Mu itangazo Prezida Biden yavuze ko yifatanije n’ababuze ababo. Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yasabye Isiraheri guhita ikora iperereza ku bitero abasirikari bayo bagabye bigahitana abasivili barindwi bari mu bikorwa by’ubutabazi mu ntara ya Gaza.

Anthony Blinken yongeye guhamagarira Isiraheli gushyira imbere kurengera ubuzima bw'abasivili mu ntambara irimo n’umutwe wa Hamas.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ari I Paris, mu Bufransa, Blinken yavuze ko yavuganye n’abategetsi ba Isiraheri abasaba gukora iperereza ryihuse, ryuzuye kandi ritabogamye kugira ngo bamenye neza ukuri kuri icyo gitero.

Blinken yongeyeho ko abakozi bashinzwe ubutabazi bagomba kurindirwa umutekano. Yagize ati: “Ntidukwiye kwisanga ahantu aho abantu bagerageza gufasha bagenzi babo, ubwabo, bisanga bari mu kaga gakomeye.”

Abo bakozi bishwe bakoreraga umuryango World Central Kitchen umaze igihe ugaburira ibihumbi by’abaturage mu ntara ya Gaza. Watangijwe n’umunyamerika Jose Andres wamamaye mu guteka. Uyu muryango watangaje ko wahise uhagarika ibikorwa byawo, muri Gaza.

Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’ubufransa Stephane Séjourné, yamaganye ibyo bitero avuga ko ibintu mu ntara ya Gaza birushaho kujya irudubi.

Minisitiri w’ingabo wa Isiraheli, Yoav Gallant, yatangaje ko bateganya gushyiraho uburyo bahuriye n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga kugira ngo byorohereze guhuza itangwa ry’imfashanyo muri Gaza hamwe n’ibikorwa bya gisirikare bya Isiraheli.

Ministiri Blinken arava mu Bufransa yerekeza I Buruseli mu Bubiligi mu nama y’abaministiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu biri mu muryango wo gutabarana wa OTAN. Uyu muryango urimo kwizihiza imyaka 75 ushinzwe.

Aho mu Bubiligi biteganijwe ko azagirana ibiganiro na mugenzi Dmytro Kuleba wa Ukraine n’umunyamabanga mukuru wa OTAN Jens Stoltenberg.

Forum

XS
SM
MD
LG