Uko wahagera

Zuma Yajuriye Icyemezo Kimubuza Kuba Kandida Prezida muri Afrika y'Epfo


Jacob Zuma yategetse Afrika y’epfo kuva mu 2009 kugeza 2018
Jacob Zuma yategetse Afrika y’epfo kuva mu 2009 kugeza 2018

Jacob Zuma wayoboye Afrika y’epfo yajuriye icyemezo cya komisiyo y’amatora kimubuza kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganijwe mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka.

Mu cyumweru gishize komisiyo y’amatora yavanye Zuma w’imyaka 81, ku rutonde rw’abemerewe kuziyamamaza. Iyo komisiyo ivuga ko icyo cyemezo igishingira ku kuba Zuma yarahamijwe icyaha cyo gusuzugura urukiko mu 2021.

Mu rukiko abunganira Zuma bavuga ko icyo gihano yahawe kitamubuza kwiyamamaza kuko urubanza yaburanye rutari mu rwego rw’imanza nshinjabyaha ko rwari mu manza mbonezamubano.

Abo bamwunganira bavuga ko komisiyo y’amatora idafite impamvu ifatika yambura Zuma uburenganzira bwe bwo kwiyamamaza cyangwa gukora politike.

Ibipimo by’ibitekerezo biva mu baturage bigaragaza ko ishyaka ANC, Zuma yahozemo mbere yo gushinga uMkhonto we Sizwe (MK), rikomeje gutakaza amajwi. Abakurikiranira hafi politike y’icyo gihugu bavuga ko ANC ku nshuro ya mbere kuva mu 1994, ishobora gutakaza ubwiganze mu nteko ishinga amategeko.

Ishyaka uMkhonto we Sizwe rya Zuma riri mu mashyaka arimo gutwara ANC abayoboke.

Mu kwezi kwa Kabiri ni bwo Prezida Cyril Ramaphosa yatangaje ko amatora y’abadepite muri icyo gihugu azaba tariki ya 29 z’ukwezi kwa Gatanu uyu mwaka.

Muri icyo gihugu, ishyaka rigize imyanya myinshi mu nteko niryo rishyiraho umukuru w’igihugu. Kuri ubu ibipimo bigaragaza ko amatora abaye ubu, ishyaka ANC riri ku butegetsi ryabona amajwi ari hasi ya 50 ku ijana.

Ni ku nshuro ya mbere byaba bibaye mu myaka hafi 30 ishize, Afrika y’epfo ibaye igihugu kigendera kuri demokarasi.

Ishyaka ANC riramutse ritabonye ubwiganze mu nteko byarisaba kwifatanya n’andi mashyaka mato mu gushinga guverinoma.

Kuba ari shyaka rikomeje gutakaza icyizere mu Banyafrika y’epfo, benshi babyegeka ku bwiyongera bw’urugomo, ibyaha, ubukungu butifashe neza, ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi n’ubushomeri mu rubyiruko.

Zuma yategetse Afrika y’epfo kuva mu 2009 kugeza 2018. Benshi kuri ubu bamufata nk’umurakare utarashimishijwe n’uburyo yavuye ku butegetsi kubera ibirego bya ruswa no kwigwizaho imitungo yashinjwaga.

Forum

XS
SM
MD
LG