Uko wahagera

HRW Yatangaje Inyandiko Zivuga kuri Jenoside Yabaye mu Rwanda


Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu – Human Rights Watch watangaje uruhererekane rw’inyandiko zo mu ishyinguranyandiko ryawo zivuga kuri Jenoside yabaye mu Rwanda muw’1994.

HRW ivuga ko izo nyandiko zerekana umuhate udasanzwe w’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda n’i mahanga, mu kuburira ko jenoside yategurwaga no mu kugerageza guhagarika ubwicanyi.

Umuryango Human Rights Watch uravuga ko izo nyandiko zigaragaza mu buryo bubabaje ukuntu abafatanyabikorwa mpuzamahanga bakomeye banze kwemera ubwicanyi bw’abantu barenga igice cya miliyoni, bakanga no kugira icyo bakora ngo babuhagarike.

Uyu muryango uravuga ko umubare munini w’abagize uruhare muri Jenoside, barimo n’abari abategetsi bakuru muri guverinoma yariho na ba kizigenza bandi mu bwicanyi, ubu bagejejwe imbere y’ubutabera.

Ukavuga ko hari imanza zibarirwa muri mirongo z’abakekwaho uruhare muri jenoside zaburanishijwe cyangwa se zirimo kuburanishwa mu nkiko z’ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi, hagendewe ku ihame ry’uko uburyozacyaha butagira imbibi.

Umuryango HRW uvuga ko muri iyi myaka ya vuba, hari benshi mu bakekwaho ko bari ku isonga mu itegurwa rya jenoside byatangajwe ko bapfuye. Mu rundi rubanza naho, umwe mu bakekwaho kuba mu bayiteguye, akaba yaratangajwe nk’udafite ubushobozi mu by’ubuzima bwo kuba yaburanishwa.

Amashusho yabazize jenoside mu rwibutso rwa Kigali
Amashusho yabazize jenoside mu rwibutso rwa Kigali

Kubw’uyu muryango, ibyo biragaragaza ko gukomeza gushaka ubutabera ari ikintu cyihutirwa cyane na nyuma y’imyaka 30 jenoside ibaye.

Avuga ku nzira y’ubutabera nyuma ya jenoside, Madamu Tirana Hassan, umuyobozi nshingwabikorwa wa HRW, yagize ati: “Jenoside yabaye mu Rwanda iracyari ikizinga ku mutimanama n’imitekerereze rusange yacu. Kandi, n’ubu hashize imyaka 30, hari amasomo yavanwa mu bikorwa – cyangwa ukwirengagiza – by’abategetsi b’isi ku marorerwa arimo kuba. Birakenewe cyane kwihutisha ubutabera kugira ngo abacurabwenge ba jenoside basigaye baryozwe ibyo bakoze amazi atararenga inkombe.”

Ku itariki ya 6 y’ukwa kane muw’1994, indege yari itwaye Perezida Yuvenali Habyarimana w’u Rwanda na mugenzi we w’u Burundi Sipiriyani Ntaryamira yarasiwe mu kirere cy’umurwa mukuru Kigali. Iyo sanganya yabaye imbarutso y’ubwicanyi bushingiye ku moko bwamaze amezi atatu hirya no hino, bwakozwe ku rwego rutari bwigere rubaho.

Umuryango HRW ukomeza uvuga ko intagondwa z’abanyapolitiki n’abasirikare z’abahutu zayoboye ubwicanyi bwahitanye ababarirwa muri bitatu bya kane by’abatutsi bo mu Rwanda, aho abantu barenga kimwe cya kabiri cya miliyoni bahasize ubuzima. Benshi mu bahutu bagerageje guhisha cyangwa kurinda abatutsi, cyo kimwe n’abatari bashyigikiye jenoside, uyu muryango uvuga ko nabo bishwe.

Uyu muryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu uvuga ko hagati mu kwezi kwa 7 kw’1994, umutwe w’inyeshyamba w’umuryango wa RPF, wari wiganjemo abatutsi wari ufite ibirindiro mu gihugu cya Uganda, wigaruriye igihugu maze uhagarika Jenoside. Ni nyuma y’intambara wari warashoje ku butegetsi bwariho kuva mu kwezi kwa cumi kw’1990.

HRW ivuga ko abarwanyi b’izi nyeshamba bishe ibihumbi by’abaturage b’abasivili biganjemo abahutu, nubwo urwego ubwo bwicanyi rutari ruhwanye n’urwo jenoside yariho.

Umuryango Human Rights Watch kandi uvuga ko wanditse mu buryo burambuye kuri jenoside no ku byaha byakozwe na RPF muw’1994. Aha, wumvikanisha ko Madamu Nyakwigendera Alison Des Forges, umunyamerikakazi wamaze hafi imyaka ibiri ari umujyanama mukuru mu ishami ryawo rishinzwe Afurika, yasohoye igitabo “Leave None to Tell the Story,” kivuga mu buryo budashidikanywaho kuri Jenoside yabaye mu Rwanda, ndetse.

akandika ku kwirengagiza ibyabaga no kunanirwa kugira icyo ibikoraho k’umuryango mpuzamahanga.

Uyu muryango uvuga ko mu bihe bisatira ukwezi kwa Kane kw’1994, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yaba iy’imbere mu Rwanda n’iyo ku ruhando mpuzamahanga, abadipolomate, abakozi ba LONI, n’abandi bose bakomeje kuburira ko jenoside yarimo gutegurwa.

Nyamara guverinoma z’ibihugu ndetse n’imiryango ihuza ibihugu, irimo LONI n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, bananiwe kugira icyo bakora ngo babuze ko jenoside iba nk’uko yagenze.

HRW ivuga ko umutwe w’ingabo za LONI zishinzwe kubungabunga amahoro wari mu Rwanda, wacyuye benshi mu basirikare bawo ubwo ubwicanyi bwari burimbanyije, bagasiga abasivili b’abanyarwanda nta kivurira.

Uyu muryango uvuga ko nyuma y’imyaka 30, inyandiko zo mu bushyinguro bwawo ugiye gusohora ari izo kuva mu kwa Gatatu kw’1993 kugeza mu kwa 12 kw’1994. Ukavuga ko izi nyandiko n’uruhererekane rw’ibikorwa byabaye muri icyo gihe zigaragaza umuhate w’ubuvugizi bwagutse wo n’imiryango bakoranaga, bakoze burangajwe imbere na Nyakwigendera Alison Des Forges, bwa mbere mu kugerageza gukumira, hanyuma no mu kugerageza guhagarika ubwicanyi.

Gusa HRW iravuga ko urwo ruhererekane rudasobanuye ko ari icyegeranyo cyuzuye cy’ibikorwa byose byakozwe n’imiryango ya sosiyete sivili n’abandi muw’1993 no muw’1994.

Amazina ya bamwe mu bazize jenoside mu rwibutso rwa Kigali
Amazina ya bamwe mu bazize jenoside mu rwibutso rwa Kigali

Uyu muryango mpuzamahanga uvuga ko guhagarika abategetsi n’abicanyi mu Rwanda byajyaga gusaba ingufu za gisirikare, ariko ko iyo bikorwa hakiri kare ubwicanyi bugitangira byajyaga gusaba ingufu nkeya. Ukavuga ko umurava n’umwete mpuzamahanga byihuse byajyaga rwose guhosha jenoside no kubuza bumwe mu bwicanyi ndengakamere bwaje kuba hanyuma.

Inyandiko zawo, uyu muryango uvuga ko zerekana uburyo abategetsi mpuzamahanga ibyo batabyanze gusa, ahubwo banamaze ibyumweru byinshi banga gukoresha ububasha bwabo bwa politiki ngo batambamire ububasha n’ukwemerwa kwa guverinoma yakoraga jenoside.

HRW itangaza ko inyandiko zinyuranye, zirimo amatangazo n’amabaruwa zigaragaza ko abategetsi mpuzamahanga bananze gutangaza ko guverinoma yarimo kurimbura abaturage bayo itagomba guhabwa inkunga mpuzamahanga, kandi ko ntacyo bakoze ngo bacecekeshe ibiganiro byo ku maradiyo byahamagariraga abanyarwanda kwica abandi.

HRW ikavuga ko izo ngamba zoroheje ubwazo iyo ziza gufatwa, zajyaga gucogoza ingufu z’abategetsi bari bashyigikiye ubwicanyi zikanatera umwete abanyarwanda wo kuba bakwifata ntibakurikire ubukangurambaga bubashishikariza kurimbura abandi.

HRW ivuga ko mu mezi n’imyaka byakurikiye Jenoside, imvugo “never again” – ntibizongere ukundi - yahindutse intero. Ndetse bamwe mu bategetsi bo ku isi bemera uruhare rwabo, bamwe banasabira imbabazi kuba barananiwe kugira icyo bakora ngo bahagarike jenoside.

Uko kwishinja haba ku bategetsi ku giti cyabo, no ku muryango mpuzamahanga muri rusange kuba barananiwe guhagarika jenoside, HRW ivuga ko kuva ubwo byahindutse kimwe mu bintu bigenga imyitwarire ya nyinshi muri guverinoma muri politiki y’ububanyi n’amahanga yazo ku Rwanda.

Uyu muryango uvuga ko kugeza n’ubu ibyo bikigira ingaruka ku myumvire mpuzamahanga no k’uko amahanga abona ibibera mu Rwanda ndetse no mu karere, cyane cyane ku bijyanye n’imyitwarire y’u Rwanda mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu kuva mu myaka 30 ishize jenoside ibaye, no kuba rukomeza kwinjira kenshi ku butaka bwa Kongo.

please wait

No media source currently available

0:00 0:06:36 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG