Uko wahagera

Ibitero Bya Isiraheri Byahitanye Abantu 4 Bikomeretsa Abandi 17


Ibitaro bya Al-Aqsa
Ibitaro bya Al-Aqsa

Ibitero by’indege za Isiraheri ku bitaro bya Al-Aqsa biri mu ntara ya Gaza byahitanye abantu bane, bikomeretsa abandi 17.

Ibi byemezwa n’umuyobozi mukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, Tedros Adhanom Ghebreyesus, mu butumwa yanditse ku rubuga X, rwahoze rwitwa Twitter. Uyu muyobozi yavuze ko abakozi ba OMS boherejwe kuri ibyo bitaro ari bo bemeje amakuru y’ibyo bitero.

Igisirikari cya Isiraheri cyo cyahakanye ayo makuru kivuga ko ibyo bitero bitagize icyo byangiza kuri ibyo bitaro.

Ku rubuga X, umuyobozi wa OMS Tedros yanditse ko abo bakozi bari mu bikorwa by’ubutabazi ubwo ihema ryubatse hanze y’ibitaro ryagabwagaho ibitero bya roketi. Yavuze ko abakozi ba OMS bose bari bahari batagize icyo baba.

Uyu mukozi mukuru wa LONI yongeye gusaba impande zihanganye kwigegensera ntibahungabanye umutekano w’abarwayi n’abakozi bakora mu nzego z’ubuzima n’ubutabazi. Yanasabye ko ibitero ku mavuriro bihagarara. Tedros yasabye ko izo mpande zubahiriza umwanzuro wa LONI utegeka impande zose kubahiriza agahenge mu gihe Ramazani.

Muri iki gihe mu ntara ya Gaza hari ibitaro bigera ku 10 bikigerageza gukora muri 36, byari bisanzwe bikorera muri iyo ntara. Ministeri y’ubuzima mu butegetsi bwa Hamas ivuga ko abantu barenga 32,000 bamaze guhitanwa n’ibitero bya Isiraheri.

Forum

XS
SM
MD
LG