Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, abahanga mu by’ububatsi batangiye umurimo ukomeye wo gukuraho ibisigisigi by’ikiraro cya Francis Scott Key Bridge giheruka kugwa mu ruzi rwa Patapsco muri leta ya Maryland.
Ejo kuwa gatandatu ni bwo batangiye gukata ibyuma byahombanyijwe n’impanuka y’ubwato iheruka gusenya iki kiraro kuwa kabiri w’icyumweru gishize.
Ubwato bunini bwarayobye bugonga imwe mu nkingi icyo kiraro cyari gihagazeho gihita giswanyuka.
Ibyuma birindwi kabuhariwe mu guterura ibiremereye, ubwato icumi n’ubundi icyenda bukoreshwa kwikorera byagejejwe aho iyo mpanuka yabereye ngo bitangire imirimo.
Abahanga mu byerekeye koga no kwibira mu mazi baracyashakisha imirambo y’abakozi bane bakoraga kuri iki kiraro igihe impanuka yabaga.
Gukura ibisigisigi by’ubu bwato mu ruzi rwa Patapsco bizemerera abategetsi kongera gufungura icyambu cya Baltimore gifite uruhare runini mu bukungu bw’igihugu.
Forum