Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yirukanye icyegera cye bamaranye igihe kirekire na bamwe mu bajyanama be.
Ni muri gahunda ikomeje yo kuvugurura ubuyobozi bwe mu gihe Uburusiya bukomeje kugaba ibitero bundi bushya, harimo n’ibyo mu ijoro ryakeye.
Zelenskyy yasezereye ku mirimo Serhiy Shefir wari ku isonga mu bashinzwe gufasha umukuru w’igihugu. Shefir yari kuri uyu murimo kuva mu mwaka wa 2019.
Abandi perezida Zelenskyy yasezereye ku mirimo ni abajyanama batatu, n’abakozi babiri bari bashinzwe kumuhagararira mu mirimo yerekeye iby’ubukorerabushake n’uburenganzira bw’abasirikare.
Nta bisobanuro byahise bitangwa ku byerekeye iyirukanwa ry’aba bantu ku myanya y’ubuyobozi bariho, muri iri vugurura risa n’irizagera no mu bindi bice by’ubuyobozi bw’igihugu.
Ingabo za Ukraine zirwanira mu kirere zatangaje ko kuwa gatandatu Uburusiya bwarashe muri Ukraine bukoresheje indege 12 za gisirikare zitagira abapilote (drones).
Zavuze zashoboye guhanura 9 muri zo zikarasa n’ibisasu byo mu bwoko bwa misile mu burasirazuba bw’igihugu.
Forum