Uko wahagera

Amafranga Azahabwa Abimukira Bazoherezwa mu Rwanda Yateje Impaka mu Bwongereza


Ministiri w'Intebe w'Ubwongereza Rishi Sunak aramukanya na Prezida Paul Kagame w'u Rwanda
Ministiri w'Intebe w'Ubwongereza Rishi Sunak aramukanya na Prezida Paul Kagame w'u Rwanda

Umushinga w’itegeko ryerekeranye no kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro warenze ikindi cyiciro mu nteko nshingamategeko y’Ubwongereza, ariko ntiwitezweho kurangira mbere yo mu kwezi gutaha kwa Kane hagati.

Ku itariki 18 y’uku kwezi kwa Gatatu, abadepite banze impinduka icumi zose zari zakozwe n’urwego rwa sena kuri uwo mushinga mu ntangiriro z’uku kwezi.

Raporo iheruka y’ibiro by’ubugenzuzi bw’imari ya leta – NAO, igaragaza ko iyi gahunda yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro izatwara hafi miliyoni ebyiri z’amapawundi kuri buri muntu umwe mu bagera kuri 300 bagize icyiciro cya mbere cy’abazoherezwa muri iki gihugu.

Depite Neil Coyle wo mu ishyaka ry’abakozi – Labour ritavuga rumwe n’ubutegetsi yabajije Minisitiri Michael Tomlinson ushinzwe ibijyanye n’abimukira badakurikije amategeko, niba azi ko mu kohereza abantu batandatu mu isanzure ikigo Virgin Galactic gikoresha amafaranga ari munsi y’ayo iyi guverinoma ishaka gutanga ku muntu umwe woherejwe mu Rwanda.

Igiciro ry’urugendo rw’iyi sosiyete ikora ingendo z’ubukerarugendo bwo mu isanzure, ku bantu batandatu mu mpeshyi ya 2023 cyari kuri miliyoni 2.14 z’amapawundi.

Abimukira mu mato
Abimukira mu mato

Ku itariki 19 z’uku kwezi kwa Gatatu naho, Bwana David Neal wahoze ari umuyobozi mukuru ushinzwe imipaka, yabwiye akanama ka sena gashinzwe ubutabera n’umuteko w’imbere mu gihugu ko umushinga w’itegeko ryerekeye u Rwanda ushobora guhinduka itegeko nta suzuma ryigenga ribayeho. Uyu yongeyeho ko guverinoma yananiwe gutangaza raporo we ubwe yakoze ku mibereho y’impunzi mu Rwanda.

Ati: “Raporo yerekeranye n’amakuru ku Rwanda, yari yanakorewe isuzumwa n’urukiko rw’ikirenga ntiyigeze itangazwa kandi akazi karakozwe. Icyo ubwacyo ni ikibazo cyihariye.”

Bwana Neal, wirukanywe mu nshingano mu kwa Kabiri k’uyu mwaka azira kuvugana n’abanyamakuru ku mpungenge afite ku bijyanye n’umutekano w’ikibuga cy’indege, yanavuze ko guverinoma ishobora kuba isigaje amezi menshi kugira ngo igene umusimbura, hamwe n’uko umushinga w’itegeko ryerekeye u Rwanda utigeze ukorerwa isuzumwa n’urwego rwigenga.

Ku itariki 20 z’uku kwezi kwa Gatatu, umushinga w’itegeko wagaruwe mu rwego rwa sena – House of Lords, aho uru rwego rwongere gutsinda guverinoma izindi nshuro zirindwi. Ibyo biratuma uyu mushinga ubu ugiye gusubira mu mutwe w’abadepite – House of Commons. Aha ariko, naho byitezwe ko abadepite bazanga impinduka zirindwi zakozwe na sena. Gusa ibyo bizakorwa nyuma y’uko abadepite bavuye mu karuhuko ka Pasika ku itariki ya 15 y’ukwezi gutaha kwa Kane.

Leta Ikomeye ku Ntego ko Kohereza Abimukira mu Rwanda

Nubwo hakomeje kuba uku gutinda, guverinoma ishimangira ko izabasha kugera ku ntego yayo yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro bitarenze Itumba ry’uyu mwaka.

Icyiciro umushinga w’itegeko ku Rwanda uheruka kunyuramo mu nteko cyakuruye impaka za politiki, aho Minisitiri Michael Tomlinson yavuze ko impinduka zakozwe na Sena ari “impinduka zisenya”. Naho Madamu Yvette Cooper, ushinzwe kugenzura ibikorwa bya Minisiteri y’umutekano mu gihugu yise uyu mugambi wo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro wose “urukozasoni rwatsinzwe”.

Mu ibaruwa yatangajwe mu kinyamakuru The Times mbere y’itora mu mutwe wa Sena ryo kuwa 20 w’uku kwezi kwa Gatatu, Bwana Enver Solomon, umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango Refugee Council – umwe mu ihuriye mu nama y’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ishinzwe ibibazo by’impunzi, yagaragaje ingaruka mbi z’uyu mugambi wo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro mu Bwongereza.

Bwana Solomon mu ibaruwa ye yagize ati: “Ikibazo gikomeye kuri Minisitiri w’intebe si ugutakariza amajwi kuri uyu mushinga w’itegeko. Ahubwo ni akajagari gakomeye wo ubwawo uzateza. Gahunda y’ubuhunzi iboneye kandi yuje impuhwe igomba kuba itanga inzira zitekanye n’uburyo bwo kumva neza abo bashakira umutekano ku nkombe zacu. Dukeneye ibisubizo bihamye, si politiki zitari iza kimuntu.”

Naho Madamu Dunja Mijatovi, komiseri w’akanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi we, yavuze ko “iri tegeko ritazatambamira gusa ukurenganurwa ku bakorewe ibikorwa bikomeye bihonyora uburenganzira bwa muntu, ahubwo rinakumirira kure abasaba ubuhungiro mu kuba babona ubutabera.”

Yongeyeho ko “rizanatesha agaciro ihame ry’ukungana kw’abantu imbere y’amategeko.”

Forum

XS
SM
MD
LG