Uko wahagera

Kenya: Impanuka ya Bisi ya Kaminuza Yahitanye 11 Ikomerekeramo 42


Impanuka ya Bisi muri Kenya
Impanuka ya Bisi muri Kenya

Bisi yari itwaye abanyeshuri bo kuri Kaminuza yo muri Kenya, yagonganye n’ikamyo ku muhanda w’imodoka zihuta, hapfa abantu 11 abandi 42 barakomereka.

Ibiro ntaramakuru by’abafaransa, AFP, bivuga ko iyo mpanuka yabaye saa kumi n’imwe n’igice kw’isaha yo mu karere kuwa mbere, i Maungu. Ni mu bilometero 360 uvuye mu murwa mukuru Nairobi. Iyo bisi yarimo abanyeshuri bo kuri kaminuza yitiriwe Kenyatta, bari berekeje mu mujyi wo ku cyambu wa Mombasa.
Polisi ivuga ko abantu 10 bahise bapfa kandi ko undi nyuma yaje kugwa ku bitaro.

Yongeyeho ko abantu 42 bakomeretse bikomeye.
Abayobozi bavuga ko mu mvura nyinshi, umushoferi w’iyo bisi ya kaminuza yagerageje uko ashoboye, ariko ikanyerera igana ku ruhande rw’iburyo bw’umuhanda. Ibi byatumye umushoferi w’ikamyo abasha kwirinda kugonga ikizuru cya bisi, akubita uruhande rwayo rw’iburyo.
Iyo bisi yari itwaye abantu 58 bari mu rugendo shuri.

Ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, umuryango utabara imbabare, Croix Rouge muri Kenya, wavuze ko abakomeretse bajyanywe ku bitaro byo hafi y’ahabereye impanuka, mu mujyi wa Voi. (AFP)

Forum

XS
SM
MD
LG