Uko wahagera

ONU: Ibice Byabayemo Intambara muri Sudani Bizahura n'Inzara Ikomeye


Abakuwe mu byabo n'intambara mu karere ka Darfur
Abakuwe mu byabo n'intambara mu karere ka Darfur

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko abantu babarirwa muri miliyoni eshanu bo mu bice byazahajwe n’intambara muri Sudani bashobora kwicwa n’inzara ikomeye mu mezi ari imbere.

Bikubiye mu nyandiko Martin Griffiths ukuriye ishami ry’Umuryango w’Abibumnbye rishinzwe imfashanyo yasohoye, ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byabonye.

Yavuze ko impamvu zitera inzara zituruka ku ngaruka z’intambara ku musaruro w’ibikomoka ku bihinzi n’ubworozi, ukwangirika kw’ibikorwa remezo, n’ibangamirwa ry’ubuzima bw’abatuye mu turere twibasiwe n’intambara.

Ubucuruzi bwakomwe mu nkokora, ibiciro birazamuka, abantu bakurwa mu byabo kandi uburyo bwo gutanga imfashanyo na bwo ntibworoshye.

Hatabayeho uburyo bw’ingoboka bwo kugeza ibikenerwa by’ibanze ku bazahajwe n’iki kibazo, abantu bagera kuri miliyoni eshanu bashobora kwicwa n’inzara mu mezi ari imbere nkuko Griffiths yabyanditse. Abo barimo abatuye mu burengerazuba bw’intara ya Darfur, no muri iyo ntara hagati.

Abana bagera ku bihumbi 730 bazagira ibibazo bituruka ku mirire mibi. Abo barimo ibihumbi 240 bo mu ntara ya Darfur.

Intambara yadutse muri Sudani mu taliki ya 15 z’ukwezi kwa kane umwaka ushize hagati y’ingabo za leta n’abarwanyi ba Rapid Support Forces (RSF) bayigometseho.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko kuva icyo gihe abantu bagera kuri miliyoni 25, kimwe cya kabiri cy’abatuye Sudani, bageneye imfashanyo. Muri abo harimo abagera kuri miliyoni umunani bavanywe mu byabo n’intambara. Umuryango w’Abibumbnye uvuga ko impande zombi zakoze ibyaha by’intambara.

Forum

XS
SM
MD
LG