Uko wahagera

Zimbabwe: Ishmael Chokurongerwa Wigize Umuhanuzi Arashinjwa Guhohotera Abana


 Ishmael Chokurongerwa
Ishmael Chokurongerwa

Umuyobozi w’agatsiko kitwara nk’idini muri Zimbabwe, kuri uyu wa kane yashinjwe ibyaha byo gukoresha abana mu bucakara. Ni nyuma y’uko polisi ivuze ko abana amagana bahohotewe ku gikingi cya kiriziya

Ishmael Chokurongerwa w’imyaka 56 y’amavuko, wigize umuhanuzi, yatawe muri yombi hamwe n’abayoboke barindwi kuwa kabiri. Bashinjwa “ibikorwa by’urugomo harimo guhohotera abana bakiri bato” nk’uko abayobozi babivuze.

Uko ari umunani, bari imbere y’umucamanza mu rukiko rwo mu majyepfo y’uburengerazuba bw’umurwa mukuru Harare kuri uyu wa kane. Bashinjwe ibyaha byose byo kutubahiriza uburenganzira bw’umwana, no kurenga ku mategeko ajyanye n’ishyingura no gutwika imibiri.

Polisi yavuze ko abana 251 batarageza ku myaka y’ubukure, basanzwe ku gikingi cya Chokurongerwa, aho babaga, hanze y’umurwa mukuru. Ni mu mukwabu wabaye mu ntangiro z’iki cyumweru.

Abo bana “bakoreshwaga imirimo y’amaboko itandukanye, mu nyungu z’umuyobozi w’agaco k’ingirwa dini” nk’uko polisi yabivuze.

Ntibajyaga kw’ishuri, ariko “bigishwaga uburyo bwo kwirwanaho mu buzima” kandi “bashoboraga guhohoterwa nk’abakozi baciriritse”.

Batanu gusa muri 251, nibo bari bafite icyemezo cy’amavuko.

Umuvugizi wa Polisi, Paul Nyathi, yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP, ko abayoboke b’iyo kiriziya, bangirwaga kubona imiti no kuvurwa.

Amaperereza yabonye imva 16 ku rusengero rwa Chokurongerwa. Mu mibiri yabonetse muri izo mva, icyenda yari iy’abantu bakuru, irindwi yari iy’abana.

Iyo mibiri yashyinguwe nta kubanza kubimenyesha ibiro bya Leta, nta ruhushya.

Hakurikijwe ibivugwa n’uwahoze ari umuyoboke w’iyo kiriziya, waganiriye na radiyo yo mu karere muri iki cyumweru, Chokurongerwa, yari yarashyize imiryango myinshi mu gikingi cye, aho bari babujijwe kugira aho bahurira n’ibibera hanze.

Uwo mugore yavuze ko urusengero rwitiriwe Kanani kandi ko abayoboke bemeraga ko umunsi w’imperuka wegereje.

Chokurongerwa yakatiwe imyaka itanu y’igifungo mu 2015, ubwo yategetse abambari be kugaba igitero kuri polisi no ku banyamakuru.

Ibimubayeho ubu, bije mu gihe udutsiko tw’amadini muri Zimbabwe, igihugu giherereye mu majyepfo y’Afurika, gihagurukiye ikibazo cy’abana bashyingirwa bakiri bato, n’ibindi bikorwa bivutsa abana uburenganzira bwabo bahabwa n’itegeko nshinga.

Urubanza rwimuriwe kw’itariki ya 19 y’uku kwezi kwa gatatu, ubwo hazazumwa ingwate, mu bijyanye n’ifungwa n’ifungurwa. Ababurana bose, bagumye mu maboko y’ubuyobozi. (AFP)

Forum

XS
SM
MD
LG