Uko wahagera

Urukiko rw'Ikirenga Rwongereye Manda Abadepite bo muri Rutshuru na Masisi


Urukiko rw'ikirenga rwo muri Kongo rwemeje ko abadepite no muri za teritware ya Masisi na Rutshuru batowe muri 2018 bakomeza gukora muri iyi manda kugeza ubwo umutekano ugarukiye mu duce ubu turimo intambara.

Bamwe mu banyapolitike bavuga ko iki cyemezo cy'urukiko rw'ikirenga kidafite ishingiro kubera umutekano muke ikomeje kugaragara mu burasirazuba bw'igihugu. Aba bavuga ko ibi ari ukongerera imbaraga imitwe ya gisirikare iteza umutekano muke mu banyagihugu.

Bamwe mu baturage basanga ibi ni ukutagira ubushake bwimazeyo mu kurwanya M23 n'inndi mitwe izengereje leta ya Kinshasa.

Mu minsi yashize, CENI yari yasohoye itangazo ryemeza ko amatora azakorwa mu kwezi kwa 10 gutaha. Icyo gihe abadepite ntabwo bumvikanaga kuri icyo cyemezo. Bamwe bari bashyigikiye ko CENI itegura amatora, ariko abandi bakanenga icyo cyemezo.

Icyo gihe, bamwe mu abadepite basabaga leta kureka abatowe muri 2018 bagakomeza imirimo yabo kimwe n'abandi abadepite batowe mu matora yo ku wa 20 ukwezi kwa 12 gushyize.

Forum

XS
SM
MD
LG