Uko wahagera

Ingabo z'Amerika Zagabye Igitero ku Barwanyi ba al-Shabab muri Somaliya


Igisirikare cya Leta zunze ubumwe z’Amerika cyatangaje ko cyagabye ibitero by’indege z’intambara mu majyepofo ya Somaliya bigahitana abarwanyi batatu bo mu mutwe w’iterabwoba wa al-Shabab.

Ubuyobozi bw’igisirikare cy’Amerika buri ku mugabane w’Afurika (AFRICOM) bwatangaje ko byagabye icyo gitero taliki 10 z’uku kwezi bisabwe na guverinoma ya Somaliya.

Cyemeza ko ibyagaragaye mu ikubitiro byerekana ko nta basivili baguye muri icyo gitero cyabereye mu karere ka Shabelle mu birometero 71 uvuye mu murwa mukuru Mogadishu.

Iki gitero ni icya gatanu ingabo z’Amerika zigabye muri Somaliya kuva uyu mwaka watangira. Mu mwaka ushize Amerika yagabye muri Somaliya ibitero nkibyo bigera kuri 18.

Itangazo ryashyize ahagaragara iby’icyo gitero, ntiryavuze niba cyagabwe ku barwanyi basanzwe ba al-Shabab cyangwa niba ari ku bayobozi babo.

Hagati aho, ingabo za Somaliya zavuye mu mijyi ibiri zari zambuye abarwanyi ba al-Shabab umwaka ushize nkuko byemezwa n’abahatuye n’ubuyobozi bw’ingabo muri Somaliya.

Forum

XS
SM
MD
LG