Uko wahagera

USA: Nikki Haley Yahagaritse Ibikorwa byo Kwiyamamariza Umwanya wa Perezida


Nikki Haley yasezeye ku bamushyigikiye ari mu mujyi wa Charlesron muri Leta ya Karolina y'Epfo
Nikki Haley yasezeye ku bamushyigikiye ari mu mujyi wa Charlesron muri Leta ya Karolina y'Epfo

Muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, Nikki Haley w’imyaka 52 y’amavuko yahagaritse ibikorwa bye kwiyamamaza. Uyu wabaye ambasaderi w’Amerika incuro imwe mu muryango w’abibumbye yamaze amezi abwira abatora muri Amerika ko igihe kigeze ngo Amerika itore abantu bo mu kinyejana gishya.

Madame Nikki Haley yavuze ko yaba Donald Trump wigeze kuba perezida w’Amerika, ubu ufite imyaka 77 yaba perezida uri ku buyobozi, Joe Biden w’imyaka 82, nta n’umwe muri bo, ukwiye kuyobora igihugu muri manda itaha y’imyaka ine, guhera mu kwezi kwa mbere gutaha.

Cyakora Trump n’ubwo ashinjwa ibyaha 91, afite abantu benshi abo mw’ishyaka ry’abarepuburikani bamushyigikiye. Yarushije amajwi Haley, muri Leta 14 kuri 15, zakoresheje amatora yo guhitamo abazayahagararira, mu itora rizwi na “Super Tuesday”, aho Haley yatsinze muri Leta imwe rukumbi, nto yo mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’Amerika, Vermont.

Mu gihe avuye mw’ihiganwa, Nikki Haley ntabwo yashyigiye Trump, cyangwa undi mukandida perezida. (VOA News)

Forum

XS
SM
MD
LG