Uko wahagera

Amerika Yashenye Misile z’Abahuti Hafi Ya Yemeni


Abahuti bavuze ko bazakomeza kugaba ibitero mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyepalestina mu ntara ya Gaza.
Abahuti bavuze ko bazakomeza kugaba ibitero mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyepalestina mu ntara ya Gaza.

Igisirikare cya Leta zunze ubumwe z’Amerika ku mugoroba wo kuwa mbere cyashenye ibisasu bya misile z’Abahuti hafi ya Yemeni. Ni mu gihe aba barwanyi bashyigikiwe na Irani bakomeje kubangamira amato anyura mu nyanja Itukura no mu kigobe cya Aden.

Ubuyobozi bw’igisirikare cya Leta zunze ubumwe z’Amerika bwatangaje ko cyashwanyuje ibisasu bibiri bya misile zirasa ubwato cyemeza ko byari bibangamiye akarere Inyanja Itukura iherereyemo.

Ibyo bisasu byashwanyujwe hashize amasaha make igitero gikekwa kuba ari icy’abarwanyi b’Abahuti kigabwe ku bwato bwikoreye ibintu mu kigobe cya Aden.

Ikigo cy’Ubwongereza gishinzwe imirimo y’ubucuruzi bw’ibinyura mu nyanja cyatangaje ko icyo gitero cyabereye mu birometero 170 mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’icyambu cya Aden cyo muri Yemeni.

Icyo kigo cyatangaje ko abakozi bari muri ubwo bawato bose bameze neza kandi ubwato bukomeje kwerekera ku cyambu bwahagurutse bugana.

Ikigo cy’Abongereza cyitwa Ambrey kirinda umutekano w’amato ari mu nyanja, cyavuze ko ubwo bwato bwari bufite ibendera rya Liberiya bwavaga muri Isirayeli bwikoreye ibintu. Kivuga ko hari aho bwangiritse kubera urusasu bwarashweho muri icyo gitero.

Abahuti bavuze ko bazakomeza kugaba ibitero nk’iki mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyepalestina mu ntara ya Gaza kugeza igihe Isirayeli izahagarikira kubagabaho ibitero.

Forum

XS
SM
MD
LG