Kuri uyu wa Mbere impunzi z’Abakongomani ziri mu nkambi zitandukanye mu Rwanda zakoze imyigaragambyo yamagana ubwicanyi bukorerwa abaturage bavuga ikinyarwanda bo muri Republika ya Demokarasi ya Kongo.
Mu mu nkambi imwe ya Nkamira iri mu karere ka Rubavu, iyi myigaragambyo yabimburiwe n’urugendo rugufi rwabaye mw’ituze. Rwahereye muri iyi nkambi ruragenda rugera ahazwi nko kuri SACCO ya Kanzeze. Ni muri metero 200 uvuye aho inkambi yubatse, hanyuma bahita bagaruka.
Haba mu nkambi cyangwa hanze yayo, nta bashinzwe umutekano na bake bari bahari.
Nk’uko bwana Claude Boneza wari uhagarariye iyi myigaragambyo ndetse akaba n’umuyobozi w’impunzi yabidutangarije, ntibyasabye ko baba bafite uruhushya ruturutse mu rwego na rumwe ahubwo bamenyesheje ubuyobozi bw'inkambi gusa.
Bamwe mu bayitabiriye bari bafite ibyapa bito n’ibinini, ibyinshi byari byanditse neza mu rurimi rw’Icyongereza runoze. Byari bifite amagambo agira ati, tuyashyize mu Kinyarwanda, “Twebwe abakongomani twamaganye jenoside irimo gukorwa na guverinoma ya Kongo, ikorerwa abatutsi bo muri Kivu ya Ruguru, Abanyamulenge bo muri Kivu y’epfo n’abahema bo muri Ituri.”
Andi na yo ari mu Cyongereza agira ati ‘Twamaganye ubufasha bwa Malawi muri jenoside y’Abatutsi b’Abakongomani’ Izo nyandiko zashimangiwe n’indirimbo abigaragambyaga bagendaga baririmba.
Uretse urugendo rwakozwe n’izi mpunzi, habayeho no kugaragaza ibihangano bya bamwe mu mpunzi byumvikanisha ko barambiwe ubwicanyi buri kubakorerwa.
Abakongomani bavuga ikinyarwanda bo muri Republika ya Demokarasi ya Kongo babwiye kandi Ijwi ry’Amerika ko barambiwe kuba ishyanga nk’abatagira igihugu, nka kimwe mu byatumye bigaragambya kuri uyu munsi.
Twagerageje kuvugana na Ministeri ishinzwe ubutabazi bwihuse MINEMA n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda ntibyadukundira.
Kugeza ubu mu nkambi ya Nkamira nk’uko bitangazwa na Ministeri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, hari impunzi zirenga 6,000. Zatangiye kugera muri iyi nkambi mu kwezi kwa Mbere mu mwaka ushize wa 2023. Ku munsi hinjira abari hagati ya Batanu na 20 bahunze imirwano ihuje umutwe wa M23 n’igisirikare cya Kongo.
Iyi myigaragamyo y’impunzi z’Abakongomani yatangiriye kuri uyu wa mbere mu nkambi ya Nkamira no mu nkambi ya Kiziba mu karere ka Karongi. Kuri uyu wa Gatatu irakomereza mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe na Nyabiheke mu karere ka Gatsibo. Ku munsi wo ku wa Kane izakomereza mu nkambi ya Kigeme mu karere ka Nyamagabe.
Kuwa Gatanu, izakomereza mu nkambi ya Mugombwa mu karere ka Gisagara. Abo twavuganye mu nkambi ya Nkamira bavuze ko izasorezwa kuri za Ambasade zizaba zatoranijwemo ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.
Mu kwezi kwa gatatu mu mwaka wa 2018, impunzi z’abanyekongo zari zicumbikiwe mu nkambi ya Kiziba, zakoze imyigaragmabyo zamagana imibereyo yazo zabonaga ko ihabanye n’uburenganzira bw’impunzi. Icyo gihe, ingabo z’igihugu na Polisi y’u Rwanda zaje kuyiburizamo. Dukurikije za raporo zakozwe n’ishami rya ONU ryita ku mpunzi, nibura impunzi 20 zarishwe, abandi benshi barakomereka, naho abandi bashyikirizwa ubutabera baraburanishwa, barafungwa.
Forum