Uko wahagera

Inzara Muri Nijeriya Yatumye Abaturage Basahura Ububiko bw'Ibiribwa

Kuri uyu wa mbere, minisitiri wa Leta ushinzwe uturere tuzengurutse umurwa mukuru yemeje ko ubusahuzi bwabaye mu bubiko bw’igihugu, abyita urugomo “rusumba inzara”
Kuri uyu wa mbere, minisitiri wa Leta ushinzwe uturere tuzengurutse umurwa mukuru yemeje ko ubusahuzi bwabaye mu bubiko bw’igihugu, abyita urugomo “rusumba inzara”

Ikigo gishinzwe ibiza muri Nijeriya kiravuga ko cyakajije umutekano ahabikwa ibiribwa, nyuma y’uko abantu amagana basahuye amazu bihunikwamo, mu mpera z’icyumweru.

Ibitangazamakuru bya Nijeriya, hamwe n’imbuga nkoranyambaga berekanye abantu amagana bigabije iduka ry’ibiribwa ejo ku cyumweru, birukankana imifuka y’ibinyampeke ibindi babitwara ku mapikipiki.

Ikigo gishinzwe ibiza ku rwego rw’igihugu, cyavuze ko iyo nzu yarimo ibiribwa itari iya cyo, ariko ko “kigiye gukaza umutekano mu biro no hanze yabyo, no ku bubiko bw’ibiribwa mu gihugu hose” nk’uburyo bwo guteganya.

Kuri uyu wa mbere, minisitiri wa Leta ushinzwe uturere tuzengurutse umurwa mukuru yemeje ko ubusahuzi bwabaye mu bubiko bw’igihugu, abyita urugomo “rusumba inzara”

Mariya Mahmoud yagize ati: “Iki ni icyerekana ko dukeneye gukaza umutekano ku bubiko bw’ibiribwa bwacu bwose”

Kuva Perezida Bola Ahmed Tinubu agiye ku butegetsi mu mwaka ushize, yakuyeho nkunganire mu bikomoka kuri peteroli. Ibi byatumye ibiciro byayo bizamuka kandi ubuzima burahenda mu gihe agaciro k’ifaranga ry’igihugu, naira kagabanutse kw’idolari.

Abanyanijeriya benshi byabaye ngombwa ko bagenda basimbuka ifunguro, bahagarika n’ibiribwa bimwe na bimwe, nk’inyama, amagi n’amata, mu gihe ibibazo by’ubukungu mu majyaruguru byatumye abakene batangira kurya umuceri wo ku rwego rwo hasi, wajyaga ugaburirwa amafi.

Kugirango babashe kugaburira abana babo, abagore bajya mu misozi gucukura udukoko mu butuka, nk’uko bigaragazwa na za videwo zishyirwa ku mbuga nkoranya mbaga.

Forum

XS
SM
MD
LG