Uko wahagera

Umudendezo n’Ubwisanzure Bikomeje Kugabanuka ku Isi: Freedom House


Raporo nshya y’umuryango Freedom House iragaragaza ko mu mwaka ushize wa 2023 ibipimo by’umudendezo n’ubwisanzure bw’abaturage byagabanutse ku isi ku nshuro ya 18 yikurikiranya.

Uyu muryango uratunga agatoki intambara n’amatora arangwamo amahinyu kuba indantaro z’ingenzi z’iri gabanuka.

Iyo raporo yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kane, igaragaza ko muri uyu mwaka uburenganzira mu bya politiki ndetse n’ubwisanzure bw’abaturage byarushijeho kujya habi ku baturage barenga kimwe cya gatanu cy’abatuye isi.

Mu bushakashatsi bwawo, umuryango Freedom House uvuga ko wasanze kimwe cya gatanu cy’ibihugu na za leta 210 ubushakashatsi bwakoreweho, ari cyo gusa kigaragaramo ubwisanzure.

Iyi raporo yerekeranye n’ubwisanzure mu isi, isesengura uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage. Hanyuma igashyira ibihugu n’amaleta mu byiciro bitatu ari byo “ibyisanzuye”, “ibyisanzuye igice”, n’ “ibitisanzuye na busa”.

Abashakashatsi barebye ku bibazo birimo imikorere myiza ya za guverinoma, urunyurane rw’ibitekerezo bya politiki, ubwisanzure mu kuvuga icyo utekereza, ubwisanzure mu by’idini, ndetse no

kureba niba amatsinda ya ba nyamuke ahabwa uburenganzira busesuye.

Igabanuka ryabayeho muw’2023, nk’uko Madamu Cathryn Grothe umwe mu bakoze iyi raporo abivuga, ahanini ryatewe n’uburiganya mu matora. Iyi raporo yabonye ibibazo byerekeranye n’amatora hafi muri kimwe cya kabiri cy’ibihugu byagaragaye ko byamanutse cyane mu bipimo.

Madamu Cathryn Grothe yagize ati: “Nubwo ibyavuye mu bushakashatsi biteye inkeke rwose, bije mu gihe cy’ingenzi cyane by’umwihariko.” Aha avuga ko umwaka w’2024 uzaba umwaka w’ingenzi cyane, aho uzabamo amatora mu bihugu bigera kuri 40.

Madamu Grothe yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ubushakashatsi bw’itsinda rye bwatahuye uburiganya bwinshi mu matora hamwe n’iterabwoba rya mbere y’amatora, mu matora, na nyuma yayo. Yavuze kandi ko “abantu babarirwa muri za miliyari hirya no hino ku isi ubu bagiye kujya mu matora.”

Iri raporo igaragaza ibihugu bya Kamboje, Gwatemala, Polonye, Turukiya na Zimbabwe nk’ahantu habaye ukugerageza kugenzura, kubangamira cyangwa se kwivanga mu matora.

Hanyuma ibihugu bya Ekwateri, Nijeriya na Tayiwani byo bikaza muri hamwe mu hantu amatora yarogowe n’imvururu cyangwa se se ukwivanga kw’ubutegetsi bw’amahanga.

Icyakora muri Gwatemala, ukugerageza gutambamira ihererekanya ry’ubutegetsi mu mahoro kwaburijwemo. Bernardo Arevalo yatangiye inshingano zo kuyobora igihugu mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024.

Ni nyuma y’aho urukiko rw’ikirenga rw’iki gihugu rwanzuye ko inteko nshingamategeko igomba kwemeza irahizwa rye, kabone nubwo mbere yari yanze kwemera abatowe.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika – igihugu raporo y’umuryango Freedom House igaragaza nk’icyisanzuye – ni kimwe mu bihugu byiteguye amatora y’ingenzi muri uyu mwaka.

Madamu Grothe yavuze ko umuryango Freedom House urimo kwita cyane ku bibazo biri muri Amerika, birimo imikorere mibi y’inteko ishinga amategeko, nko gutinda kwemeza imishinga y’amategeko n’amakimbirane y’imbere mu nteko, ashingiye ku buyobozi bw’umutwe w’abadepite.

Umuryango Freedom House kandi wavuze ko urimo gukurikiranira hafi ikibazo cy’iterabwoba n’ibikangisho by’imvururu nk’ibikoresho byo gushaka ijambo mu bya politiki muri Amerika, by’umwihariko mu mezi make ashize mbere y’amatora.

Madamu Grothe yavuze ko amakuru yerekeranye n’ibikangisho bishyirwa ku bayobozi batowe no ku bashinzwe amatora “byagwiriye” mu myaka ya vuba. Yagize ati: “Iyo demukarasi mu

gihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, gifite ijambo rikomeye ku ruhando rw’isi igenda icika intege, bituma kurwanya ubu bwoko bw’igitugu ku isi birushaho kugorana cyane. Biduha rero inshingano zikomeye ko twe imuhira muri Amerika dukwiye gukuraho ibyuho dufite hano iwacu.”

Raporo y’umuryango Freedom House ikubiyemo inama nyinshi, zirimo guhamagarira za guverinoma n’imiryango ya sosiyete sivile kwamagana “bwangu” kandi “mu ruhame” ibikorwa byose byo kugerageza guhindura ibyavuye mu matora, ihirikwa ry’ubutegetsi ndetse no kwanga kubahiriza ibyavuye mu matora.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:35 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG