Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, kuri uyu wa gatanu, yaretse guhagarara ku kibuga cyo mu mujyi wa Victoria Falls, aho yagombaga kwitabira inama mpuzamahanga. Hari nyuma y’uko abayobozi bakiriye ubutumwa bwa imeyiri buvuga ko “mu buryo bwizewe haba hateze bombe”.
Umuvugizi wa perezida, George Charamba, yatanganze itangazo kuri uyu wa gatanu rihamya ko abayobozi bakiriye ubwo butumwa, bureba ikibuga cy’indege cya Victoria Falls. “Mu bushishozi” yavuze ko inzego z’umutekano w’igihugu ziryamiye amajanja, nyuma y’ubwo butumwa bwa imeyiri, ubu, isoko yabwo, irimo gukorwaho iperereza. Igihugu kirasabwa kuguma mu mutuzo mu gihe amaperereza arimo gukorwa, ibizayavamo bikazatangarizwa rubanda n’inzego za guverinema zibishinzwe igihe azaba amaze gusozwa.
Itangazo rikomeza rigira riti: “Nyakubahwa Perezida Dogiteri ED Mnangagwa, wagombaga mu gitondo cyo kuri uyu munsi kugeza ijambo ku nama, mu ihoteli iri mu mujyi wa Victoria Falls, byabaye ngombwa ko ahagarika uruzinduko rwe, biturutse ku maperereza yatangiye gukorwa”.
Clement Mukwasi, umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’abasurisha ibyanya muri Zimbabwe, yemeje amakuru ku bijyanye na bombe ikekwa.
Avugira i Victoria Falls, yabwiye Ijwi ry’Amerika ati:
“Birasa nk’aho ubwoba buri gusa ku kibuga cy’indege. Nta na kimwe mu bikorwa bisanzwe bya Victoria Falls, byagizeho ingaruka. Ba mukererugendo barishimye. Barakora ibikorwa byabo uko bisanzwe. Ibikorwa byose biteganyijwe birimo kuba. Kandi nta n’abapolisi tuhabonye. Bityo rero, haracyari umutekano.
Umujyi wa Victoria Falls, ni uwa mbere mw’isurwa na ba mukererugendo ku mupaka n’igihugu cya Zambiya kandi uri mu bilometero bigera muri 900 uvuye i Harare, aho inama mpuzamahanga hafi ya zose, zibera.
(VOA News)
Forum