Uko wahagera

Senegali: Abimukira 24 Barohamye Bagerageza Kujya i Burayi


Abantu byibura 24 bageragezaga kugera ku mugabane w’Uburayi barohamye hafi y’amajyaruguru ya Senegale ubwo ubwato barimo bwibiraga.

Guverineri w’intara ya Saint Louis, Alioune Badara Samb, yavuze ko imibiri 24 yabonetse kuva ejo kuwa gatatu. Ubwato bwarohamye nyuma yo guhura n’ibibazo, by’umwihariko mu gice kimeze nabi cyane cy’inkombe z’amajyaruguru.

Ku cyambu cya Saint Louis, aho uruzi rwa Senegale ruhurira n’inyanja y’Atlantika, hazwi nk’ahaba imivumba ikaze, kakaba n’akarere kabamo ibyondo cyane.

Guverineri Samb ntiyavuze umubare w’abantu bataraboneka bari mu bwato, aho ababyiboneye bavuze ko bushobora kuba bwari butwaye abarenga 300.

Uwo muyobozi yavuze ko abarusimbutse babashije kugera ku nkombe bari, bivanze n’abaturage baho, bituma bitoroha kumenya umubare w’abari bari mu bwato.

Abantu baragenda barushaho guhagurukira ku nkombe za Senegale. Abo ni abanyafurika bahunga ubukene n’ubushomeri berekeza mu birwa bya Canary. Aha ni ho hari icyambu bacaho binjira ku mugabane w’Uburayi. (AFP)

Forum

XS
SM
MD
LG