Uko wahagera

G20: Impaka z'Imari y'Uburusiya Yafatiriwe Zabuze Gikemura


Inama ya G20 yabereye muri Berezile
Inama ya G20 yabereye muri Berezile

Ibihugu bya mbere bikize kw’isi ntibivuga rumwe ku mali y’Uburusiya byafatiriye niba bigomba kuyiha Ukraine.

Ba minisitiri b’imali, abayobozi ba banki nkuru z’ibihugu 20 bya mbere bikize kw’isi, G20, n’abakuru ba Banki y’isi yose, Ikigega mpuzamahanga cy’imali, na Banki nkuru y’Umuryango w’ubumwe bw’Ubulayi, n’Umuryango w’Afrika yunze ubumwe bateraniye mu nama ngarukamwaka yabo mu mujyi wa Sao Paulo muri Berezile. Kuri gahunda yabo harimo n’ikibazo cy’ihindagurika ry’ibihe n’icy’ubukene bukabije. Nyamara intambara yo muri Ukraine yihariye umwanya munini.

Bityo, ku ruhande rw’iyi nama, abahagarariye ibihugu bya G7 birindwi bya mbere bikize muri ibi 20, hinyongereyeho n’Umuryango w’ubumwe bw’Ubulayi, nabo bakoze inama yabo yihariye. Minisitiri w’imali wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Janet Yellen, yabasabye n’ingufu nyinshi ko bagobotora byihutirwa imali y’Uburusiya bafatiriye, igera ku madolari miliyari 397, kugirango bazayashyire mu bikorwa byo gusana no kongera kubaka Ukraine.

Yasobanuye ko yemera ko “hariho amategeko mpuzamahanga akomeye abyemera.” Ati: “Byaba ari igisubizo nyacyo ku ntambara Uburusiya bwagabye kuri Ukraine buyisagariye, kugirango bwumve neza ko bugomba kwemera kwicara ku meza y’imishyikirano y’amahoro na Ukraine.”

Kanada ni kimwe mu bishyigikiye igitekerezo cya Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ariko bagenzi babo bamwe na bamwe si ko babibona. Minisitiri w’imali w’Ubufaransa, Bruno Le Maire, yateyeye utwatsi ku mugaragaro igitekerezo ya mugenzi we w’Amerika. Ati: “Twe nta ngingo n’imwe ifatika tubona mu mategeko mpuzamahanga ibitwemerera. Dukwiye kubyigaho neza kandi abagize G20 bose bakabishyigikira.” Uburusiya n’Ubushinwa (batavuga rumwe na gato n’Amerika) n’Ubuhinde nabo bari muri G20, ariko ba minisitiri b’imali babo ntibagiye mu nama y’i Sao Paulo.

Uburusiya bukimara gutera Ukraine, ibihugu bikomeye byafatiriye umutungo wabwo, bitangirano kwungurana inama niba bashobora kuwuha Ukraine. N’ubu ntibarumvikana, ariko bamwe muri bo bakoresha inyungu zibyawe n’uwo mutungo mu bikorwa byo gutera inkunga Ukraine.

Uburusiya buvuga ko baramutse bahaye Ukraine umutungo wabwo nabwo bwabafatira ingamba zikarishye.

Hagati aho, ni ubwa mbere Umuryango w’Afrika yunze ubumwe ugiye mu nama ya G20 kuva umaze kwemerwamo ku buryo buhoraho mu kwa cyenda k’umwaka ushize. (AP, Reuters, AFP)

Forum

XS
SM
MD
LG