Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Mitch McConnell, azasezera mu kwezi kwa 11 gutaha ku butegetsi bw’ishyaka ry’Abarepubulikani muri Sena y’igihugu
McConnell ni umwe muri ba Senateri babiri bahagarariye leta ya Kentucky, iri mu majyepfo y’uburasirazuba bw’igihugu. Yujuje imyaka 82 y’amavuko mu cyumweru gishize. 39 muri yo ayimaze ari Senateri wo ku rwego rw’igihugu. Nayo ubwayo ayimazemo 18 (guhera mu 2006) ahora atorerwa kuba umuyobozi mukuru w’Abarepubulikani muri Sena. Yabitorewe inshuro icumi zikurikiranye. Ni we wa mbere umaze igihe kirekire cyane kurusha abandi kuri uyu mwanya mu mateka ya Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Kuri uyu wa gatatu, yatangaje ku mugaragaro, muri disikuru yavuganye ikiniga imbere ya Sena yose iteranye, ati: “Igihe kirageze cyo guha umwanya abakiri bato.” Yarabatunguye. Bose barahagurutse bamukomera amashyi menshi. Yasobanuye ariko ko azakomeza kuba Senateri kugera byibura manda ye y’ubu irangiye mu kwezi kwa mbere 2027.
Mu byo asize nk’umurage harimo kurwanya politiki za Perezida Barack Obama w’Umudemokarate, kuva mu 2009 kugera mu 2017. Ku rundi ruhande, yafashije cyane Donald Trump kugera ku butegetsi mu kwa mbere 2017, no kwinjiza vuba vuba cyane mu Rukiko rw’ikirenga rw’igihugu abacamanza batatu bakomeye cyane ku myumvire y’abakurambere. Hagati aho, yari yaramaze hafi umwaka yaranze gutumiza inama zo kumva no kwemeza uwo Obama yashakaga gushyiramo, Merrick Garland, waje kuba minisitiri w’ubutabera wa Perezida Biden guhera mu kwa mbere 2021.
Guhera mu kwezi kwa munani mu mwaka ushize, bagenzi ba Mitch McConnell bafite impungenge ku buzima bwe, ubwo yatangiraga kujya ayoberwa aho ari n’ibyo avuga, agaceceka umwanya munini, mu ruhame. (VOA/Reuters, AP, Reuters)
Forum