Uko wahagera

Bamwe mu Banyamulenge Batuye i Kinshasa Bamagana u Rwanda "Rukoresha Izina Ryabo mu Ntambara za Kongo"


Ino foto ni ngereranyo. Nubwo iriko bamwe mu Banyamulenge baba muri Kongo, ntibisiguye ko abari kuri yo bari mu bavugwa muri ino nkuru.
Ino foto ni ngereranyo. Nubwo iriko bamwe mu Banyamulenge baba muri Kongo, ntibisiguye ko abari kuri yo bari mu bavugwa muri ino nkuru.

Bamwe mu baturage b’Abanyamulenge batuye i Kinshasa baramagana abategetsi b’igihugu cy ‘u Rwanda bavuga ko bakomeje gukoresha izina ryabo mu ntambara zibera mu burasirazuba bwa Republika ya demokarasi ya Kongo.

Ibyo bikubiye mu rwandiko rwashizweho umukono n’itsinda ry’abagabo batanu bavuga ko ari Abashingantahe b’Abanyamulenge batuye I Kinshasa.

Urwo rwandiko rusobanura ko nta gihugu cy’amahanga icyo ari cyo cyose Abanyamulenge basabye kubavuganira

Mu ibaruwa yabo, aba Banyamulenge bavuga ko bakunze gutungurwa n’ijambo ry’abayobozi b’u Rwanda ku ntambara yo mu gihugu cabo ca Kongo, aho bashyira imbere inyungu zabo bwite.

Enock Ruberangabo, umwe mu bashyize umukono kuri urwo rwandiko, avuga ko muri ibi byumweru bike bishize habayeho guterana amagambo hagati y’abayobozi b’ibihugu byombi byitwaza Abatutsi n’Abanyamulenge.

N’ubwo ibyo biri uko, hari umubare wundi w'Abanyamulenge bavuga ko nabo batumva uburyo itsinda ry’abantu batanu bashobora kuvuga mw ‘izina ry’ubwoko bagamije kurengera no kugera ku nyungu zabo bwite.

Innocent Nteziryayo, umuyamategeko uburanira Abatutsi, Abanyamulenge n’Abahema bo muri Kongo, asanga abandika aya mabaruwa yamagana aba bavuganira ayo moko baba birengagiza ibibazo ubwoko bwabo bwicara buhura na byo muri izi ntambara.

Fyonda hasi wumve ibindi kuri ino nkuru y’Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, Vedaste Ngabo ari Uvira.

Bamwe mu Banyamulenge Batuye i Kinshasa Bamagana u Rwanda "Rukoresha Izina Ryabo mu Ntambara za Kongo"
please wait

No media source currently available

0:00 0:04:19 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG